Umuhanzikazi Faustina Charles Mfinanga [Nandy] ndetse na Juma Mussa Mkambala [Juma Jux] bahawe ibihembo muri Trace Awards byatanzwe ku nshuro ya mbere, ni nyuma y’uko bocyejwe igitutu n’abajyanama ba Juma Jux bari bagaragaje ko batishimiye ibyo bakoze ubwo batangazagaza ko uyu muhanzi yatwaye igikombe, nyuma bagasiba ubwo butumwa.
Ibihembo bya Trace Awards & Festival byatanzwe ku nshuro ya Kabiri mu birori byasize umugani byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 26 Gashyantare 2025 i Zanzibar mu gihugu cya Tanzania, ahari hakoraniye ibihumbi by’abantu batashye batanyuzwe.
Ibi bihembo byatanzwe mu byiciro 24, aho umuhanzi Rema ariwe wihariye ibi bihembo kuko yatwaye ibihembo bitatu. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Gashyantare 2025, abategura ibi bihembo batangaje ko ku nshuro ya mbere, bongeyemo ibyiciro bibiri by’abahanzi babiri b’imbere mu gihugu, Tanzania.
Babitangaje nyuma y’amakosa bari bakoze nyuma y’uko basibye ubutumwa bari banditse bagaragaza ko Juma Jux yatwaye igihembo cya ‘Best Artist Tanzania’, ubutumwa bugakurwaho mu buryo bwatunguranye.
Hashize umwanya muto, Doctor Ulimwengu uhagarariye itsinda ry’abashinzwe inyungu za Juma Jux, yanditse ku rubuga rwa Instagram, agaragaza ko ibyakozwe na Trace Awards bishobora kugira ingaruka kuri uyu muhanzi, ndetse ko ari igikorwa cyateje urujijo no mu bafatanyabikorwa no mu bafana.
Nyuma y’ubu butumwa bwe, Trace Awards yatangaje ko Juma Jux na Nandy batwaye ibihembo mu byiciro bitigeze bitangazwa mbere. Bavuze ko Juma Jux yatwaye igikombe cya ‘Best Male Artist Tanzania’. Iki cyiciro nticyahataniwe.
Batangaje kandi ko umuhanzikazi Nandy yatwaye igikombe cya ‘Best Artist Tanzania’. Mbere, byari byatangajwe ko uyu mukobwa yatwaye igikombe cya "Best Female Artist Tanzania". Iki cyiciro nacyo ntikigeze gihatanirwa mu byahataniwe.
Uyu mwaka, ibihembo byagaragaje uko umuziki wa Afurika ukomeje kugira ijambo ku rwego mpuzamahanga, aho Afrobeats, Amapiano, n’izindi njyana z’uyu mugabane zari ku isonga, kuko zabafashije abahanzi bazikora gutwara ibihembo.
Itsinda rya Titom & Yuppe bo muri Afurika y’Epfo ryatwaye igikombe cy’indirimbo y’umwaka, babicyesha indirimbo yabo ‘Tshwala Bam’, yacuranzwe cyane ku isi yose kubera injyana yayo idasanzwe n’umudiho ugezweho.
Rema wo muri Nigeria yegukanye igikombe cya Album y’umwaka (Album of the year), kubera indirimbo ye ‘Heis’, yerekanye uburyo ashoboye kuvanga Afrobeats n’injyana z’amahanga.
Yatsindiye kandi n’igikombe cy’umuhanzi mwiza w’umugabo (Best Male Artist), agaragaza ko akomeje kuba umwe mu byamamare bikomeye muri Afurika. Ndetse n’igikombe cy’indirimbo nziza (Best Music Video) abicyesha indirimbo ye yise ‘DND’, yasohoye tariki 20 Ukuboza 2023.
Indirimbo yahuriweho n’abahanzi (Best Collaboration) yegukanwe na Tam Sir & Team Paiya bo muri Côte d'Ivoire batsinze kubera indirimbo yabo ‘Coup du Marteau’, ifite umudiho wihariye n’ubuhanga bw’abayikoze.
Igihembo cya Producer w’umwaka, cyegukanwe na P. Priime wo muri Nigeria, kubera uko yayoboye amashusho y’indirimbo ‘MMS’ ya Rema na Asake, igaragaza ubuhanga bwihariye mu gutunganya amashusho.
Umubyinnyi wabyinnye neza kurusha abandi (Best Dancer) yabaye Makhadzi wo muri Afurika y’Epfo, aho yongeye kwemeza ko ari umubyinnyi w’umuhanga, abikesheje imyiyereko ye idasanzwe.
DJ mwiza w’umwaka yabaye DJ Moh Green wo muri Algeria yatsindiye iki gihembo, agaragaza ko ari umwe mu bavanga umuziki bakomeye muri Afurika.
Diamond Platnumz wo muri Tanzania yatwaye igikombe cya ‘Best Global African Artist’ abicyesha gukomeza kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga, atsindira iki gihembo.
Umuhanzi w’injyana ya Hip-Hop mwiza yabaye Didi B wo muri Côte d'Ivoire. Yegukanye iki gihembo, kubera ubuhanga bwe mu miririmbire n’imirya ye iteye amabengeza.
Umuhanzikazi w’umugore mwiza (Best Female Artist) yabaye Tyla wo muri Afurika y’Epfo. Yahawe iki gihembo, nk’ishimwe ry’ubushobozi bwe bwo guhanga umuziki wihariye.
Umuhanzi mwiza w’indirimbo zihimbaza Imana: Mercy Chinwo wo muri Nigeria yegukanye iki gihembo kubera indirimbo ze zifite ubutumwa bwimbitse za ‘Gospel’.
Abatsinze mu byiciro by’uturere:
Umuhanzi ukoresha ururimi rw’Igifaransa (Best French-Speaking Artist): Josey wo muri Côte d'Ivoire.
Umuhanzi ukoresha ururimi rw’Icyongereza mu Burengerazuba bwa Afurika: Ayra Starr wo muri Nigeria. Umuhanzi mwiza wo muri Afurika y’Amajyepfo yabaye Tyler ICU.
Umuhanzi mwiza wo muri Afurika y’Iburasirazuba yabaye Bien wo muri Kenya. Umuhanzi ukorera ururimi rwa Protugal, yabaye Chelsea Dinorath wo muri Angola.
Ibihembo bya Trace Awards 2025 byongeye kugaragaza ko umuziki wa Afurika ukomeje kwaguka no gukundwa ku rwego mpuzamahanga.
Urutonde
rw’abegukanye ibihembo muri Trace Awards yabaga ku nshuro ya Kabiri:
1.Song of
the Year
Titom & Yuppe – ‘Tshwala Bam’
(South Africa)
2.Album
of the Year
Rema – Heis (Nigeria)
3.Best
Collaboration
Tamsir & Team Paiya – ‘Coup
du Marteau’ (Ivory Coast)
4.Best Music
Video
Meji Alabi – Rema ‘DND’ (Nigeria)
5.Best
Dancer
Makhadzi (South Africa)
6.Best DJ
DJ Moh Green – ‘Kelele’ (Algeria)
7.Best
Hip Hop Artist (sponsored by Hot 97)
Didi B (Ivory Coast)
Pan-African Awards
8.Best
Global African Artist
Diamond Platnumz (Tanzania)
9.Best
Male Artist
Rema (Nigeria)
10.Best
Female Artist
Tyla (South Africa)
11.Best
Live Performance
Fally Ipupa (DRC)
11.Best
Producer
P.Priime – ‘MMS’ (Nigeria)
12.Best
Gospel Artist
Mercy Chinwo (Nigeria)
Regional Awards
13.Best
Artist Eastern Africa
Bien (Kenya)
14.Best
Artist (Western Africa Anglophone)
Ayra Starr (Nigeria)
15.Best
Artist (Southern Africa)
Tyler ICU (South Africa)
16.Best
Artist Francophone Africa
Josey (Ivory Coast)
17.Best
Artist (Lusophone Africa)
Chelsea Dinorath (Angola)
International and Diaspora Awards
18.Best
Artist (Europe)
Joe Dwet File (France/Haiti)
19.Best
Artist (Brazil)
Duquesa
(Brazil)
20.Best
Artist (Caribbean)
Lea
Churro (Reunion Island)
21.Best
Artist (Indian Ocean)
Barth
(Reunion)
22.Lifetime
Achievement Award
D’Banj
Juma Jux yahawe igihembo cya Best Male
Artist Tanzania atigeze ahatanira mu buzima bwe
Nandy wari wahawe igikombe cya Best Artist
Tanzania, yahindurirwe ahabwa igihembo cya Best Female Artist Tanzania
TANGA IGITECYEREZO