Umuraperi Richo wo mu gihugu cya Uganda, yavuze ko afite gahunda y'umushinga wo gufasha abana bo ku mihanda.
Umuraperi Recho Rey yatangaje ko azatangiza ibikorwa by’ubugiraneza mu kwezi gutaha, by’umwihariko bigamije gufasha abana bo ku mihanda n’imiryango itishoboye.
Yavuze ko kuba yarabonye imibereho mibi abantu benshi bo muri Uganda babayemo byatumye atangira gutekereza icyo akora ngo abafashe.
Yagize ati: "Maze kuganira n’abantu benshi, kandi barabibyishimira. Turi gutera gutangira muri Werurwe".
Nubwo avuga ko amafaranga atari menshi, Recho Rey yavuze ko azakora ibyo ashoboye mu rwego rwo guhindura imibereho y’abana bo ku mihanda. Yongeraho ko ibikorwa bye bidashyira imbere inyungu ahubwo byibanda ku gufasha abandi.
Recho Rey waririmbye "Biwatto na Teri Agaana", asanga gutanga inkunga muri sosiyete bituma abantu benshi bagira ubufatanye ndetse n’umubano mwiza hagati y’abahanzi n’abafana babo. Akaba yizera ko ibikorwa bye bizashishikariza abandi kugira uruhare mu gufasha imiryango itishoboye.
Umuraperikazi Richo Rey ari gutera intambwe mu bikorwa by'urukundo byo gufasha abana bo ku mihanda
TANGA IGITECYEREZO