Ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' iri mu nzira yo gushaka umutoza wo gusimbura Frank Trossten Spitller, yamaze kunyurwa na Adel Amrouche wahoze akorana na kabuhariwe Arsène Wenger.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rifatanyije na Minisiteri ya Siporo, ryumvikanye n’umutoza ukomoka muri Algeria, Adel Amrouche, aho agiye kuyobora Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi.
Amakuru dukesha IGIHE avuga ko uyu uyu mutoza wigeze gutoza Kenya, ari we wanyuze ubuyobozi kurusha abandi bahatanaga na we ku mwanya wo gutoza Amavubi, nyuma y’isesengura ryimbitse ryakozwe ku madosiye y’abari biyandikishije.
Amakuru aturuka muri Ferwafa avuga ko Amrouche ari we wahiswemo kubera ubunararibonye afite mu mupira wa Afurika ndetse no kuba yaragaragaje ubushake bwo gufasha Amavubi kugera ku rwego rwo hejuru.
Umwe mu bayobozi ba Ferwafa yagize ati: “Twashatse umutoza w’inzobere, ufite ibyo yagezeho kandi ushoboye gutegura ikipe irambye. Amrouche afite ibyo twashakaga, kandi twizera ko azafasha ikipe kugera ku rwego rushimishije.”
Uyu mutoza yari amaze iminsi agaragaza ko yifuza kongera gutoza ikipe y’igihugu cyo muri Afurika, nyuma yo kugira uruhare mu kuzamura umupira w’amaguru mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi na Kenya.
Amrouche afite amateka akomeye mu mupira wa Afurika, aho yagize uruhare rukomeye mu kuzamura impano z’abakinnyi b’Abanyafurika barimo Papy Faty na Saido Ntibazonkiza.
Yigeze kandi kwegukana CECAFA Cup ari kumwe n’Ikipe y’Igihugu ya Kenya, ndetse yanajyanye Tanzania mu Gikombe cya Afurika akoresheje abakinnyi bakiri bato.
Uyu mutoza afite Licence ya UEFA Pro, akaba yaranabaye umwe mu batoza b’inzobere bashinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri Arsène Wenger’s FIFA Technical Study Group.
Amavubi ateganya kwinjira mu mwiherero mu minsi iri imbere, aho azitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, irimo uwo azahuriramo na Nigeria ku wa 17 Werurwe ndetse na Lesotho ku wa 24 Werurwe, imikino izabera kuri Stade Amahoro.
Adel Amrouche afite ubunararibonye kuko yakoranye na Arsen Wenger
TANGA IGITECYEREZO