Nyuma y’amezi atanu ari hanze y’ikibuga, umukinnyi wo hagati wa Manchester City, Rodri, yongeye kugaragara mu myitozo ku kibuga cy’ikipe.
Ni inkuru nziza ku bakunzi ba City, bamaze igihe bababazwa
n’ibibazo byugarije ikipe yabo kuva uyu mukinnyi avunitse.
Ku wa Gatanu, Rodri yakoze imyitozo ku giti cye ku kibuga cy’imyitozo
cya Etihad Campus, aho yagaragaye yiruka, ahindukira ndetse akora imyitozo yo
gukina umupira.
Rodri yahuye n’imvune ikomeye mu kwezi kwa Nzeri, aho yacitse imitsi y’ivi izwi nka anterior cruciate ligament, imvune izwiho gutwara igihe kinini mu gukira.
Kubura kwe byahise bigira ingaruka zikomeye kuri Manchester City,
kuko kuva icyo gihe yatakaje amanota menshi muri Premier League, ubu ikaba iri
inyuma ya Liverpool ho amanota 20.
Man City yasezerewe muri Champions League nyuma yo gutsindwa na Real Madrid.
Yagaragaje ibibazo mu bwugarizi no hagati mu kibuga, kuko nta mukinnyi
wagize uruhare rukomeye nka Rodri mu gufasha ikipe kugumana umutekano no
gutanga umusaruro mwiza mu kibuga.
Nubwo amashusho ye mu myitozo yagaragaye, umutoza Pep Guardiola
aracyafite impungenge zo kumugarura vuba. Yagize ati: "Icy'ingenzi ubu si
uko agaruka vuba, ahubwo ni uko akira neza. Biragenda neza, ariko tugomba
kwitonda."
Mu gihe hasigaye amezi atatu ngo shampiyona irangire, abakunzi ba City
bafite icyizere ko Rodri azongera kugaragara mu kibuga, ndetse bishobora
kumufasha kwitabira Club World Cup izabera muri USA muri Kamena.
Intwari ya Man City yatangiye gukora imyitozo yoroheje
TANGA IGITECYEREZO