Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Iradukunda Anne yatangaje ko mbere yo kujya muri muzika, yarwaye imyaka 17 atabasha guhaguruka
Iradukunda Anne yatangaje ubuzima yanyuzemo bugoye igihe kingana n'imyaka 17 y'uburwayi bukomeye yahuye na bwo. Uyu muhanzikazi aganira na InyaRwanda, yavuze ubuhamya burebure bw'igihe yamaze adashobora guhaguruka no kugenda yarabaye "Paralysé", ari mu kagare gafasha abantu kugenda.
Anne yabajijwe niba indirimbo ye "I Will Follow You" ifite aho ihuriye n'inkuru y'ubusima bwe, asubiza agira ati:"Igitekerezo cyo kuyihanga, aho cyaturutse, cyaturutse ku mateka yanjye nahuye nayo, mu buzima nabayemo imyaka 17 kuva ndi umwana muto nagize uburwayi bukomeye cyane ntangira kurwara mfite imyaka 10 gusa nza gukira muri 2022 mfite imyaka 28. Hanyuma naricaye ntekereza ukuntu Yesu yankunze cyane akantabara akankiza , ntangira kuyandika mperehaho".
Anne watangiye umuziki kuva akiri umwana ariko akaba yarasohoye indirimbo ya mbere mu Ugushyingo 2024 yitwa "Izina ryawe", abajijwe uburwayi bwamaze igihe kingana n'imyaka 17 yagize ati: "Byarizanye mba paralysé amaguru, kugenda biranga, njya kwa muganga babura uburwayi njya hose, banshisha mu byuma byose bishoboka birabayobera, uburwayi burabura ariko bampa akagare kuko ntabashaga guhagarara na gato nkajya mba mu kagare bakansunika!".
Yakomeje agira ati: "Uko igihe cyagendaga gishira uburwayi bwatangiye kugenda buhindagurika, n'amaso atangira kubyimba agahuma, amenyo arafatana nkajya nywa amata ku kayiko gusa ntabasha kurya, nkatungwa no kunywa gusa!
Intoki zirabyimba zirahinamarara! Simbashe no kuba nakwishima ahari kundya. Mbese biragenda biba bibi ku rundi rwego, banansuzumisha mu kinyarwanda kuko ku bitaro baribbarabuze uburwayi! Batubwira ko ari amarozi".
Uyu muhanzikazi yavuze ko yivuje ahantu hatandukanye ndetse n'abanyamasengesho baje hagashira imyaka myinshi bikanga bikananirana. Yasobanuye ko mu gihe cyo gukira kwe, ngo byari bimwe mu bitangaza Imana yakoze abamuzi batari biteze.
Yagize ati: "Igihe kimwe tariki 1/3/2022 mw'ijoro, mu ma saa sita z'ijoro nibwo nabonye igitangaza cy'Imana ndyame numva, narabyutse nsanga amenyo yafatanutse, intoki zarambuste, amaso yafungutse, birancanga! Mbonye ibyo byatunganye nibwo nagerageje no guhaguruka nsanga ndabibasha, murumuna wanjye twari twararanye biramucanga".
Kubera uburwayi bwabangamiye uyu muhanzikazi, yavuze ko n'ubwo yamaze imyaka 17 ari mu kagare gafasha abantu kugenda, yajyaga anyuzamo akaririmba afatanyije n'abahoraga bamusura mu burwayi bwe.
Yavuze ati: "Natangiye kuririmba kuva ndi umwana muto, nabaga muri chorale y'abana, ariko kubera uburwayi, simbone uko mbikora ariko ndi no mu kagare narageragezaga nkaririmbana n'abashyitsi babaga bansuye".
Ubu buzima bukomeye Iradukunda Anne yanyuzemo yavuze ko ari bwo bwatumye yinjira mu muziki byeruye kuko yumvaga hari ubuhamya bukomeye bugaragaza ko Imana ishobora byose, yavuze ko uburwayi bwatumye aririmba.
Ati:"Urebye ni byo byatumye ninjira mu muziki byeruye kuko numva mpfite icyo nakomeresha abandi bihebye cyangwa bafite ubuzima bumva butazajyira icyerekezo". Ku ndirimbo zitwa "Izina ryawe na I Will Follow You", yavuze ko agikomeje.
Bimwe mu bihe bitoroshye by'uburwayi umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Anne yanyuzemo igihe cy'imyaka 17
Nyuma y'uko Imana imukuye kure, Anne yinjiye mu muziki, avuga ko byose abikesha ubuntu bwayo
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "I WILL FOLLOW YOU" YA IRADUKUNDA ANNE
TANGA IGITECYEREZO