Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Uwayezu Ariel wamenye nka Ariel Wayz yasuye Ishuri rya Muzika rya Nyundo ribarizwa mu Karere ka Muhanga, aganira na barumuna be bakiri ku ntebe y’ishuri mu rwego rwo kubasangiza urugendo rw’umuziki we rumaze imyaka ine, ruherekejwe n’ibikorwa bifatika.
Uyu mukobwa witegura kumurika Album ye ya mbere yise “Hear to stay’’ yagiye i Muhanga, ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 28 Gashyantare 2025, aherekejwe n’abacuranzi bagize band ye, bose banyuze mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo.
Iki gikorwa cyiswe “Wayz ku ivuko” yagitekerejeho agamije kuganira n’abakiri ku ntebe y’ishuri ku mbogamizi ziri mu buhanzi ndetse n’icyabafasha kwitwara neza ubwo bazaba bageze ku isoko ry’umurimo.
Ariel Wayz yataramanye n’abanyeshuri biga mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo binyuze mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo n’iziri kuri album ateganya kumurika, tariki ya 8 Werurwe 2025.
Iki gitaramo kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga, kugikurikira ni amafaranga 1000 Frw gusa yo gushyigikira umuhanzi. Ariel Wayz yaganirije abanyeshuri bo ku Nyundo uko iri shuri ryamuharuriye inzira mu rugendo rwe rwa muzika.
Abakiri ku ntebe y’ishuri bahanuwe
Jacques Muligande uzwi nka Mighty Popo uyobora Ishuri rya Muzika rya Nyundo, yabwiye abanyeshuri kwigira kuri bakuru babo. Ati "Amaze imyaka agiye hanze [Ariel Wayz], hari ibyo yabonye mutarabona. Bimwe ni byiza cyane, ibindi ni bibi cyane.’’
Umwarimu mu Ishuri rya Muzika rya Nyundo, Murenzi Janvier, yavuze ko bishimiye gusurwa na Ariel Wayz. Yagize ati “Hari abana batagorana, bakura mu buryo bwiza bazamuka neza. Ariel rero yabaye umwe muri bo. Ntiyigeze atugora.’’
Yavuze ko kuva akiri ku ntebe y’ishuri yaranzwe n’ikinyabupfura muri byose. Ati “Umuntu uzaba umuntu umubona hakiri kare, nta gusimbuka ibipangu. Nta gukererwa. Ibintu akora arabikunda kandi biba birimo umuhate. Imana izagufashe ugumane uwo murava.’’
Abanyeshuri babajije Ariel Wayz ibanga akoresha mu muziki we n’uko bashobora kuwinjiramo badafite ababareberera inyungu.
Yagize ati "Icya mbere muze mwige, mukoreshe igihe mufite hano neza kuko hanze ni ryo tandukaniro rihari. Hari abatarize umuziki bari kubikora neza cyane. Itandukaniro ni uko dufite ubumenyi. Mukoreshe igihe cyanyu neza.’’
Ariel Wayz wanditse indirimbo ye ya mbere akiri ku ntebe y’ishuri yavuze ko urugendo rwe mu muziki asunikwa no kumenya icyo ashaka. Ati “Niba ushaka gutangira umuziki wawe ugomba kumenya icyo ushaka. Wihinduka, komeza gutanga ubutumwa bwawe mu buryo butomoye. Mwitoze guca bugufi. Mubibemo bibabemo.’’
Yabwiye barumuna be ko hari amakosa bakwiye kwirinda cyane yo kwiyumva nk’abadasanzwe kuko bize umuziki. Ati “Nimusohoka muzakomeze guca bugufi, mwikorere ibintu byanyu neza.’’
Ariel Wayz yasabye barumuna be kuzirinda amabwire no guha agaciro amagambo abavugwaho. Ati “Numvaga abantu bose bazabikunda. Byarangiraga ugeze hanze ugasanga bamwe ntabwo babikunze, bakavuga imyambarire yawe n'uko ugaragara. Mwitegure bizabaho bababwire ko muri babi, ariko muzibuke ko amagambo y'abantu atababuza kugera ku nzozi zanyu.’’
Album akomeje kwitegura kumurika album nshya yise “Hear to stay”, izaba igizwe n’indirimbo 12. Azayimurika ku wa 8 Werurwe 2025, ku munsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore, mu gushimangira uruhare rw’umukobwa n’umugore mu kubaka sosiyete.
“Hear to stay’’ ni album ikubiyemo urugendo rw’imyaka ine Ariel Wayz amaze mu muziki, ibihe byiza yawugiriyemo ndetse n’ingorane yahuriyemo na zo.
Ariel Wayz w’imyaka 22 yatangiye kwiyumvamo impano yo kuririmba afite imyaka ine. Mu 2016 yagiye kwiga umuziki mu Ishuri ry’Umuziki ryahoze ku Nyundo.
Agisoza amasomo ya muzika, yaririmbye mu Itsinda Symphony Band mbere y’uko atangira urugendo nk’umuhanzi wigenga mu ntangiriro za 2019.
Ariel Wayz yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘You Should Know’, ‘Wowe Gusa’, ‘Good Luck’, ‘Katira’ yakoranye na Butera Knowless. Indirimbo aheruka gusohora yayise ‘Made for you’ iri mu zigezweho muri iyi minsi.
Kuva atangiye umuziki, Ariel Wayz amaze
gushyira hanze EP ebyiri zirimo Love & Lust yasohotse ku wa 10 Ukuboza 2021
ndetse na TTS (Touch The Sky) yo muri Nzeri 2022.
Uwayezu Ariel wamenye nka Ariel Wayz
yasuye Ishuri rya Muzika rya Nyundo ribarizwa mu Karere ka Muhanga
Iki gikorwa cyiswe “Wayz ku ivuko”
yagitekerejeho agamije kuganira n’abakiri ku ntebe y’ishuri ku mbogamizi ziri
mu buhanzi
Jacques Muligande uzwi nka Mighty Popo
uyobora Ishuri rya Muzika rya Nyundo, yabwiye abanyeshuri kwigira kuri bakuru
babo
Ariel Wayz yamenyekanye mu ndirimbo zirimo
‘Away’ yakoranye na Juno Kizigenza, ‘You Should Know’ n’izindi
Abanyeshuri biga umuziki ku Nyundo
bagaragaje impano zabo binyuze mu ndirimbo zinyuranye baririmbye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MADE FOR YOU' YA ARIEL WAYZ
TANGA IGITECYEREZO