RURA
Kigali

Bugesera FC yamwenyuriye i Huye naho Kiyovu Sports ibona intsinzi nyuma y'amezi atatu

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/03/2025 17:32
0


Ikipe ya Bugesera FC yatsindiye Amagaju FC i Huye naho Kiyovu Sports ibona intsinzi nyuma y'amezi atatu itsinda Gorilla FC mu mukino wo ku munsi wa 19 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.



Ni mu mukino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 1 Werurwe 2025 Saa cyenda.

Umukino watangiye ikipe ya Bugesera FC ihererekanya neza umupira ndetse bigeze ku munota wa 4 gusa Umar Abba afungura amazamu ku mupira yarahawe na Reuben Yakubu.

Iyi kipe yo mu karere ka Bugesera yakomeje gusatira ndetse ku munota wa 15 yashoboraga ku bona igitego cya kabiri ku mupira mwiza Umar Abba yarahaye Reuben Yakubu gusa atinda kurekura ishoti birangira bawumukuyeho.

Amagaju FC nayo yatangiye gushaka uko yarema uburyo imbere y’izamu binyuze ku barimo Ndayishimiye Edouard.

Ku munota wa 29 Amagaju FC yabonye penariti ku mupira Ciza Jean Paul yari akojejeho intoki ari mu rubuga rw’amahina. Yahise iterwa na Ciza Useni Seraphin gusa ayitera hejuru y’izamu kure.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira Amagaju FC yakomeje gusatira netse hari naho Nasuru Wesunga yarekuye ishoti riremere gusa rinyura haruguru y’izamu gato cyane. 

Igice cya kabiri cyaje amakipe yombi akora impinduka mu kibuga aho ku ruhande rw’Amagaju FC havuyemo Nkurunziza Seth na Nasuru Wesunga hajyamo Bizimana Ipthi Hadji na Bokwala Merveil naho ku ruhande rwa Bugesera FC havamo Nsimbe Badju Jibril na Tuyihimbaze Gilbert hajyamo Nyarugabo Moise na Farouk Ssentongo.

Bugesera FC yakomeje kurushwa gusa ba myugariro bayo bakihagararaho birinda kwishyurwa. 

Hari aho Masudi Narcisse yahererekanyije kufura na Ndayishimiye Edourd arekura ishoti gusa rinyura impande y’izamu gato cyane.

Indi mikino yakinwe Muhazi United yatsinze Etincelles FC 1-0, Marine FC itsinda  Mukura VS 3-1  ,Musanze FC itsindwa na AS Kigali 2-1 naho Kiyovu Sports itsinda Gorilla FC 3-1.

Kiyovu Sports ni intsinzi ya mbere ibonye nyuma y'amezi atatu dore ko yayiherukaga mu kwezi kwa 11 itsinda Etincelles FC.

Ibi byatumye ihita inava kumwanya wa nyuma ijya kuwa 15.
 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND