RURA
Kigali

Guha umwana wawe agaciro bituma akubaha kugeza ushaje - Dore imipaka 7 utagomba kurenga

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:24/03/2025 18:18
0


Guha umwana wawe agaciro ni ingenzi mu mubano wanyu, gusa hari imipaka irindwi utagomba kurenga kugira ngo ukomeze kubaka icyizere no kurema icyubahiro hagati yanyu.



Guhabwa icyubahiro n'abana si ikintu ababyeyi bashobora gusaba, ahubwo ni ikintu cyubakwa bitewe n’uburyo tubafata bakiri bato, bugira uruhare runini mu kugena uburyo bazatubona bakuze. 

Hari imipaka iyo itubahirijwe, ishobora kwangiza umubano wacu n'abana bacu. Nubwo ishobora gusa n'ibintu bito mu gihe runaka, ariko uko igihe kigenda, bigira ingaruka zikomeye.

1) Gutenguha icyizere cye: Icyizere ni ryo shingiro ry'umubano ukomeye, iyo umwana akubwiye ibye, aba akwereka intege nke ze. 

Niba utabihaye agaciro ugasangiza amabanga ye cyangwa ntiwubahirize ibyo wamusezeranyije bituma yumva ko ibitekerezo bye nta gaciro bifite. Ibi bishobora gutuma atakubwira ibimubaho, kuko aba atakigufitiye icyizere.

2) Gutesha agaciro amarangamutima ye: Iyo umwana akubwiye ibimubabaje, nko kuba inshuti ye itamwitayeho ku ishuri, ukamubwira ngo "ntacyo bitwaye" bishobora kumutera agahinda. 

Gutesha agaciro amarangamutima y'umwana bituma yumva atumvwa kandi atitaweho. Ibi bishobora gutuma atakubwira ibimubabaje mu gihe kizaza nk'uko tubikesha National Library of Medicine.

3) Kugenzura buri cyemezo cye: Abana bakura bafite ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo. Nubwo ari ngombwa kubayobora, kubafatira ibyemezo byose nko kumubwira ibyo yambara cyangwa abo aganira na bo bishobora gutuma yumva adafite uburenganzira. Ibi bishobora gutera kwigomeka cyangwa kutamenya gufata ibyemezo mu buzima bwe.

4) Guseka cyangwa kumukoza isoni: Ibyo wumva ari urwenya bishobora kubabaza umwana, guseka amakosa ye cyangwa kumukoza isoni imbere y'abandi bituma yumva atubashywe kandi atitaweho, ibi bishobora kugira ingaruka mbi ku myitwarire ye no ku buryo yifata.

5) Kutemera amakosa yawe: Abana bakeneye ababyeyi babanyakuri, bagira amakosa ariko bakayemera.'European Proceedings' Kwemera amakosa yawe no gusaba imbabazi byerekana ko kubahana atari ugutsimbarara kuku yoboza igitugu, ahubwo ari ukumenya inshingano. Ibi bituma umwana nawe yiga kwemera amakosa ye no kubikosora.

6) Gutesha agaciro ibyo akunda: Abana bishimira gusangiza ababyeyi babo ibyo bakunda, niba utesha agaciro ibyo akubwira cyangwa ukabyirengagiza, bituma yumva ibyo akunda nta gaciro bifite. Kwemera no gushyigikira ibyo umwana akunda bituma yumva akunzwe kandi yubashywe.

7) Gutuma yumva urukundo rwawe ari urw'ibintu runaka: Iyo umwana yumva ko agomba gukora neza cyangwa gutsinda kugira ngo akundwe, bituma yumva ko agaciro ke gashingira ku byo akora. 

Ibi bishobora gutuma adatuza  bikamutera umutekano muke mu marangamutima ye no gushaka kwemerwa mu buryo butari bwo. Urukundo rutajyana n'ibyo umwana akora rutuma yumva yizeye kandi yishimiye uwo ari we.

Kubaha umwana wawe no kumwereka urukundo rutajyana n'ibyo akora ni ingenzi mu kubaka umubano ukomeye kandi urambye hagati yanyu. Ibi bizagufasha kugirana imishyikirano myiza hagati yawe n’umwana wawe ndetse unagire umuryango wishimye.

Irinde gutesha agaciro amarangamutima y'umwana, guha agaciro uko yiyumva bizazamura umubano wanyu

Nta muntu udakosa niba ukosheje gerageza umubwire ko wemera ikosa ibyo bizamuremamo umutima wo gusaba imbabazi no kubabarira

Ni byiza kwereka umwana urugero rwiza bituma akura akubaha nawe bikagutera ishema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND