RURA
Kigali

Arsène Wenger mu bahamya ko Mohamed Salah azegukana Ballon d'Or 2025

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:28/02/2025 10:21
0


Arsène Wenger wqhoze atoza ikipe ya Arsenal ari mu bahamya ko umunya Misiri Mohamed Salah ukinira Liverpool afite amahirwe yo kwegukana Ballon d’Or.



Mohamed Salah ari mu bihe byiza cyane muri Liverpool, aho amaze kugira uruhare rukomeye mu mikinire ya Liverpool y’uyu mwaka w’imikino. 

Uyu rutahizamu ukomoka muri Misiri yakomeje kugaragaza ubuhanga n’ubushobozi budasanzwe bwo gutsinda ibitego no gutanga imipira ivamo ibitego.

Ibi byatumye benshi bibaza niba uyu mwaka waba ari wo mahirwe ye yo kwegukana Ballon d'Or, igihembo gihabwa umukinnyi wahize abandi ku isi.

Abasesenguzi batandukanye bagaragaje ibitekerezo byabo kuri iyi ngingo, bamwe bavuga ko Salah afite amahirwe yo gutwara Ballon d’Or, abandi bagaragaza impamvu byamugora.

Jamie Carragher, wahoze akinira Liverpool akaba n’umusesenguzi kuri Sky Sports, yavuze ko kuba Salah akinira Misiri bishobora kuba imbogamizi kuri we. 

Yagaragaje ko abakinnyi begukana Ballon d'Or kenshi baba bafite amahirwe yo kwigaragaza mu marushanwa akomeye y’ibihugu nk’igikombe cy’Isi cyangwa Euro. 

Yatanze urugero kuri Vinicius Jr na Kylian Mbappe, avuga ko Real Madrid ifite amahirwe menshi yo gutwara Champions League, bikaba byaha abakinnyi bayo amahirwe yo kwegukana Ballon d'Or.

Daniel Sturridge, wahoze akinira Liverpool, we avuga ko Salah akwiye gushyirwa mu bahatanira Ballon d'Or. Yemeza ko uyu mukinnyi ari mu bihe byiza kandi agomba gufatwa nk’umwe mu bakandida bakomeye.

Arsène Wenger, umutoza w’ikirangirire wahoze atoza Arsenal, yashimangiye ko Salah ari umukinnyi udasanzwe. Yagaragaje ko uyu mwaka yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi za Liverpool, aho amaze gutsinda ibitego n’imipira byagize uruhare muri iyi kipe. 

Wenger yagaragaje ko Salah yateye imbere uko imyaka igenda ishira, aho ubu atanga umusaruro mwiza atagendeye gusa ku kwinjiza ibitego ahubwo no gufasha bagenzi be.

Hari abasesenguzi bemeza ko Salah afite amahirwe menshi yo gutwara Ballon d'Or mu gihe yagira umwaka mwiza akegukana ibikombe bikomeye.

Ben Foster, wahoze ari umunyezamu wa Manchester United na Watford, yavuze ko Salah ari umukinnyi ufite imbaraga nyinshi n’umutima wo gutsinda. 

Yemeza ko nubwo uburyo bwe bwo gukina bushobora kutaryohera buri wese, agira ingufu n’ubushobozi bwo gutsinda ibitego bikomeye.

Luis Garcia, wahoze akinira Liverpool, yavuze ko Salah akwiriye gushyirwa mu bahatanira Ballon d’Or, cyane cyane niba azatwara ibikombe bibiri muri uyu mwaka.

Paul Merson, umusesenguzi wa Sky Sports, yavuze ko Salah ari umukinnyi w’ikirenga, ndetse amugereranya na Thierry Henry, avuga ko ari umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu guhindura umukino buri gihe.

Nk’uko bamwe mu basesenguzi babigaragaje, amahirwe ya Salah azaterwa n’uko Liverpool izitwara muri uyu mwaka w’imikino. 

Andy Townsend yavuze ko Salah akina ku rwego rwo hejuru cyane kandi ko aramutse afashije Liverpool gutwara Champions League, amahirwe ye yo gutwara Ballon d'Or yakwiyongera cyane.

Gusa si bose bemera ibi kuko Sam Allardyce, wahoze atoza ikipe y’u Bwongereza, yavuze ko nta mahirwe Salah afite, kuko Ballon d’Or izahabwa umukinnyi wa Real Madrid, by’umwihariko Vinicius Jr, kubera uko iyi kipe isanzwe yubashywe mu gutora ibihembo nka Ballon d'Or.

Mohamed Salah ari mu bihe byiza cyane, kandi abasesenguzi benshi bemeza ko aramutse afashije Liverpool kwegukana ibikombe bikomeye nka Champions League, amahirwe ye yo gutwara Ballon d'Or yazamuka cyane. Gusa, kuba akinira Misiri bishobora kumubera imbogamizi.

Abasesenguzi batandukanye bari kwemeza ko Mohamed salah afite amahirwe menshi yo kwegukana Ballon D'Or ya 2025

Mo Salah mu banya Africa bitezweho gutwara Ballon D'Or






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND