RURA
Kigali

Ibintu 10 mu buzima ugomba kugira ibanga niba ushaka kubungabunga izina ryawe

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:26/02/2025 21:34
0


Ntabwo ari ukutagaragaza ibanga ni ukurinda izina ryawe, umubano wawe n’imihangayiko yawe. Kugira ibanga ryinshi bishobora kuzana ibibazo bitari ngombwa, kutumvikana, cyangwa bamwe bakaba bashobora gukoresha amakuru yawe bwite mu buryo bwaguteza ikibazo.



Niyo mpamvu abantu b'abahanga bazi ko hari ibintu bimwe bagomba guhora bagira ibanga. Dore ibintu 10 bigomba guhora ari ibanga niba ushaka kubungabunga izina ryawe.

1) Intege nke zawe

Tugira intege nke twese, ariko ntabwo buri wese agomba kumenya ku birebana nazo. Kuba wihanganira intege nke zawe ni ingenzi ku iterambere ryawe, ariko kubisangiza abandi cyane bishobora kubangama, cyane cyane ko hari undi muntu ushobora kubifata akabikoresha nabi. Aho gusangiza abantu intege nke zawe jya ubigira ibanga, kandi niba ugiye kuzisangiza abantu, byaba byiza uhisemo umuntu wizeye.

2) Intego zawe nini

Hari uwagize ati:"Nanjye nigeze gutekereza ko gusangiza abandi intego zanjye binyongerera inshingano no kunyongerera imbaraga. Ariko nasanze ibyo bigira ingaruka zitandukanye.

Iyo nabwiraga abantu ibyifuzo byanjye, nabonaga ibyiyumvo binyuranye bimwe byaranshyigikiraga, ariko ibindi byashoboraga gutuma ntekereza ko bitashoboka cyangwa bityo bikangiza imbaraga zanjye zo kubigeraho".

Kuganira ku ntego zawe bishobora gutuma wumva ko watsinze, ugahita ugabanya imbaraga zo kuzigeraho. "Ubu, nizeye ko intego zanjye nzisangiza gusa igihe maze kugera kuri bimwe mu bikorwa byazo. Binyemerera kuguma ku ntego no kwirinda ingaruka z’abadashaka ko ntera imbere mu mishinga yanjye".

3) Imiterere yawe y’ubukungu

Kuvuga byinshi ku bijyanye n’umutungo wawe cyangwa ko ufite amafaranga menshi cyangwa make bishobora guteza ibibazo bitari ngombwa. Iyo abantu bamenye ko uhagaze neza mu bijyanye n’amafaranga, bashobora kukugirira ishyari bakabona ko ari ikibazo ku buryo bagukorera ibintu bibi.

Ku rundi ruhande, iyo babonye ko ufite ibibazo by’ubukungu, bashobora kukwigisha. Ubushakashatsi bwerekanye ko kuvuga ku bijyanye n’umutungo bishobora gutera impungenge, kuko abantu bagira imyitwarire yo kugereranya uko bahagaze. 

Gukomeza kugira imitungo yawe ibanga bituma wirinda kumva ibitekerezo bitari ngombwa kandi bigatuma ufata ibyemezo byawe udahutazwa n’abandi.

4) Ibibazo by’umuryango wawe  bigomba kuba ibanga

Buri muryango ufite ibibazo byawo, ariko kubisangira n’abantu batari bo bishobora kuzana ibibazo bidakenewe. Iyo usangije ibibazo byo mu muryango, ushobora gutera abantu gutanga ibitekerezo bidakwiye, cyangwa bakakubwira ibitekerezo byabo kandi ukaba wababona nk’abakwiriye gutanga ibitekerezo birenze.

Byongeye kandi, ibibazo by’umuryango akenshi ni iby’igihe gito, ariko igihe umaze kubisangiza, abantu bashobora kuzahora babibona nabi, nubwo waba warabikemuye. Biba byiza kubikemura mu ibanga cyangwa ukaganira n’abantu bakwiye batagugutesha igihe.

5) Ibikorwa byiza wakoze

Gukora neza ku bandi ntibigomba gukorwa kubera ko wifuza gukundwa cyangwa kuzamurwa. Iyo usangije ibitekerezo byawe byiza, bishobora kumvikana nk’ivangura aho kuba ubufasha bw’umutima. Ikiza n’uko ibikorwa byiza wakoze bigaragarira abantu igihe babibonye.

Hari n’ikintu gikomeye mu gufasha abandi mu ibanga. Bigufasha kugumana intego zawe zikwiye kandi bigatuma nta mwanya w’amarangamutima cyangwa ibyishimo bitari ngombwa ugira, niba ushaka gukora impinduka, reka ibikorwa byawe byivugire.

6) Ibibazo byawe byaguteye bwoba

Dufite ibibazo byose twagiye duhura nabyo biteye ubwoba, kutizerwa, n’ibindi byose dufite. Ariko ntabwo abantu bose bagomba kubimenya. Kugaragaza ubwoba bwawe ku bantu badakwiriye kubimenya bishobora gutuma ugira ibyago byo kubabazwa, cyangwa se gutuma bakoresha amakuru yawe ku buryo bubi. Ibibazo byawe bikwiriye gukemurwa mu buryo bwiza, kandi  bigakorwa mu ibanga.

7) Amakosa yo mu gihe cyashize 

Buri wese agira ibintu yicuza ibyo yakoze, amagambo yavuzwe, ariko kubisubiramo buri gihe, by’umwihariko ku bantu batari bo, bizaguteza ibibazo kuko ushobora gusubizwa inyuma mumitekerereze bitewe n’ibyakubayeho cyangwa bakabikoresha baguserereza. Gutera imbere bivuze kwiga kuri ibyo waciyemo, ntabwo ari ugukomeza kwibuka ibihe byashize.

8) Icyerekezo cyawe kiri imbere

Iyo utangiye kuganira ku byo uteganya, ushobora kubona ibyo abandi bavuga ndetse, bishobora gutuma ubushobozi bwawe bugabanuka bugatakaza umwimerere. Gukomeza ibitekerezo mu ibanga bigufasha kugera ku byiza utavunitse no kwirinda ibibazo bituruka hanze n'amashyari.

9) Umubano wawe w’ibanga

Ntabwo byose mu mubano wawe byakagombye gusangizwa buri wese niba ari umubano w’urukundo, inshuti cyangwa ugiranye n’abandi, kubigira ibanga bigufasha kugaragaza neza ibikorwa byawe. Kugaragaza ibitekerezo byose ku mibanire yawe bishobora kuzana amarangamutima n'ibibazo bitari ngombwa.

10) Ibyo wumva ku byerekeranye n’ubuzima bwawe

Ibyo wumva ko byerekeranye n’ubuzima, ibyishimo, cyangwa ukuri n’ibindi ni ibanga ryawe. Igihe usangiza ibyo abandi bashobora kugira ibitekerezo bitandukanye, bigatuma haza ibibazo cyangwa ibikorwa bitari ngombwa.

Ntabwo ugomba kubwira buri wese iby’urugendo rwawe, birasabwa kubikwa mu ibanga kuko abantu bashobora kubifata bakabikoresha munyungu zabo bwite no kugushyira hasi burundu, cyangwa bakakugirira ishyari kandi bitagakwiye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND