RURA
Kigali

Peace Cup: Police FC yatangiye itsinda AS Kigali naho Amagaju atsinda Mukura

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:26/02/2025 17:22
0


Police FC yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino ubanza muri 1/4 mu gikombe cy'Amahoro naho Mukura VS itsindwa n'Amagaju ibitego 2-0.



Kuri uyu wa Gatatu itariki 26 Gashyantare 2025, Police FC yari yakiriye AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/4 Mu gikombe cy'Amahoro.

Ni umukino watangiye amakipe yombi yatakana ku rwego rwo hejuru. 

Byasabye iminota 9 gusa ngo AS Kigali ibe yafunguye amazamu kuko kuri uwo munota umuzamu wa Police FC Niyongora Patience yitsinze igitego nyuma yo kotswa igitutu gikomeye na Emmanuel Okwi Arnold.

Police FC ikimara gutsindwa igitego yahise yotsa igitutu AS Kigali maze ku munota wa 19 Bigirimana Abedi atera ishoti rikomeye ryabyaye igitego cya mbere cya Police FC.

Igitego kimwe kuri kimwe ku mpande zombi nibyo byasoje igice cya mbere maze amakipe yombi ajya kuruhuka ashakisha amayeri yo gutsinda igitego cya Kabiri.

Mu gice cya kabiri Police FC yari yakiriye umukino yatangiye ishaka ko yabona igitego cya Kabiri. Ku munota wa 50 Mugisha Didier yakinanye neza na Hakizimana Muhadjir ariko Prince Buregeya arahagoboka akiza ikipe.

Police FC yongeye kurata uburyo bukomeye imbere y'izamu rya AS Kigali nyuma y'umupira mwiza wari uzamukanwe na Byiringiro Lague  awuhaye Mugisha Didier awutera hejuru y'izamu rya AS Kigali.

Nyuma yo kurata igitego gikomeye ku ruhande rwa Police FC, na AS Kigali yazamukanye umupira wari ufitwe na Hussein Shaban maze amaze gucenga umuzamu wa Police FC asanga umunya-Uganda, Mandela Achraf yahageze aratabara.

Gukinana ishyaka ku ruhande rwa Police FC no kurata ibitego bitandukanye byatumye ku munota wa 75 Mugisha Didier akinana neza na Ani Elijah maze Ani Elijah winjiye asimbura Byiringiro Lague aba atsinze igitego cya kabiri cya Police FC.

Umukino warangiye Police FC yegukanye intsinzi ku bitego 2-1, maze amakipe yombi ategereza ikizava mu mikino yo kwishyura.

Mu wundi mukino wabereye mu karere Ka Huye ikipe y'Amagaju yari yacakiranye na Mukura VS amakipe yombi akinira kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Ni Umukino warangiye Amagaju abifashijwemo na Dusabe Jean Claude uzwi ku izina rya Nyakagezi na Masudi Narcisse yatsinze Mukura VS ibitego 2-0 mu mukino ubanza.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC








Police FC yatsinze AS Kigali mu mukino ubanza muri 1/4 mu gikombe cy'Amahoro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND