Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC ibitego 2-2 mu mukino ubanza wa ¼ mu gikombe cy’Amahoro, amakipe yombi ategereza ikizava mu mukino wo kwishyura.
Kuri uyu wa Gatatu itariki 26 Gashyantare 2025, Rayon Sports yakiriye Gorilla FC mu mukino wa mbere wa ¼ mu gikombe cy’Amahoro.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2 maze ategereza umukino wo kwishyura kugira ngo hazamenyekane ikipe izagera muri kimwe cya kabiri. Ikipe izakomeza muri aya izakina n'izarokoka hagati ya Mukura n’Amagaju.
UKO UMUKINO WAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA
UMUKINO URARANGIYE
90" Gorilla FC nayo ikoze impinduka maze Nduwimana Frank na Ndikumana Landry baha umwanya Didier na Sally.
89' Rayon Sports ikoze impunduka maze Aziz Bassane Koulagna na Biramahire Abeddy baha umwanya Adulai Jalo na Prince Elenga kanga.
86' Biramahire Abeddy yari ashatse gukinana na Adama Bagayogo imbere y'izamu rya Gorilla ariko Nishimwe Blaise aratabara.
84' Kufura itewe na Adama Bagayogo ariko umupira uramurengana ujya ku ruhande.
83' Kufura ya Rayon Sports nyuma y'ikosa rikorewe Aziz Bassane Koulagna'
81' Serumogo Ali yari azamuriye Biramahire Abeddy umupira ariko uramurengana.
79' Kufura ya Rayon Sports itewe na Bugingo Hakim abakinnyi ba Gorilla bayishyize muri koruneli nayo itagize icyo imarira Rayon Sports.
76' Ikarita y'umutuku ihawe Nsanzimfura Keddy nyuma yo gukorera ikosa rikomeye Aziz Bassane Koulagna ikosa akerekwa ikarita ya kabiri y'umuhondo.
74' Iraguha Hadji yari akinanye neza na Serumogo Ali Omar ariko habaho kurarira.
70' Rayon Sports irase igitego cya gatatu nyuma y'uko Buramahire Abeddy ateye umupira mu maguru y'umuzamu wa Gorolla, Muhawenayo God umupira yari ahawe na Aziz Bassane Koulagna.
69' Gorilla FC ikoze impinduka maze Nsengiyumva Samuel asimbura Eric Nduwimana.
68' Kufura itewe na Nduwiomana Eric ariko Rayon Sports iratabara.
67' Kufura ya Gorilla FC nyuma y'ikosa Iraguha Hadji akoreye Nduwimana Frank.
65' Nduwimana Eric yari azamuye umupira mu izamu rya Rayon Sports ariko umupira urarenga.
64' Kufura itewe na Adama Bagayogo ariko umupira ujya muri koruneli ariko nayo ntacyo imariye Rayon Sports.
63' Kufura ya Rayon Sports nyuma y'ikosa rikorewe Abeddy.
62' Iraguha Hadji yari acenze Duru Ikena maze amukorera ikosa rihise rihanwa vuba.
57' Nyuma y'uko ikipe ya Rayon Sports yari yacumbitse mu izamu rya Gorilla FC Biramahire Abeddy atsinze igitego cya kabiri nyuma y'umupira ahawe na Adama Bagayogo.
57' Goooooooooooooooooooooooo1 Biramahire Abeddy
53' Gorilla FC ikoze impinduka maze Nishimwe Blaise asimbura Rutonesha Hesborn.
51' Rayon Sports ikimara gutsinda igitego cya mbere Gorilla izamukanye umupira maze Landry Ndikumana aterekamo igitego umusifuzi avuga ko yari yaraririye.
50' Umuzamu wa Gorilla FC yasohotse cyane maze Biramahire Abeddy afashe umupira aramuroba.
50' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Biramahire Abeddy
49' Bugingo Hakim yari azamuye umupira mwiza ariko Keddy arawumwambura.
47' Iraguha Hadji yari azamuye umupira mwiza ariko Omar Gning ateye umutwe umupira ujya ku ruhande.
45' Rayon Sports itangiranye impinduka zidasanzwe maze Assana Nah Innocent, Rukundo Abdlahaman na Niyonzima Olivier Seth baha umwanya Kanamugire Roger, Bagayogo Adama na Iraguha Hadji'
IGICE CYA KABIRI KIRATANGIYE
Igice cya mbere kirangiye Rayon Sports imaze gutsindwa ibitego bibiri na Gorilla FC
Niyonzima Olivier ubwo yageragezaga gushakisha igitego ngo ikipe irebe ko yagombora
Bugingo Hakim mu kibuga hagati ubwo yari ari gukina areba ko yabona igitego cyo kugombora
IGICE CYA MBERE KIRARANGIYE
445+4' Assana Nah Innocent yari yakiriye umupira mwiza uvuye muri koruneli awuteye mu izamu umuzamu wa Gorilla FC aratabara.
42+3' Ikarita y'umuhondo ihawe Ndayishimiye Richald nyuma yo gukorera ikosa Keddy Nsanzimfura.
45+1' Kufura itewe na Bugingo Hakim ariko umupira ujya hanze.
45' kufura ya Rayon Sports nyuma y'ikosa rikorewe rukundo Abdlahaman.
42' Ibintu bikomeje kwanga mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri mu gice cya mbere mu mukino ubanza mu gikombe cy'Amahoro.
39' Nsanzimfura Keddy ateye kufura y'ikinyejana umuzamu wa Rayon sports Khadime Ndiaye abura iyo umupira unyuze.
39' Goooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Nsanzimfura Keddy'
38' Ikarita y'umuhondo ihawe Nsanzimfura Keddy nyuma yo gutinda gutera kufura.
34' Assana Nah Innocent yari akinnye neza ashakisha Aziz Bassane Koulagna maze ashatse gutera umupira agaramye awikuriramo ahubwo akiza izamu rya Gorilla FC.
28' Nsanzimfura Keddy yari ashatse kuzamura umupira mu izamu rya Rayon Sports ariko urarenga.
26' Kufura izamuwe na Rukundo isanze Biramahire ahagaze neza ariko ateye umupira umuzamu awukuramo ugarukiye Biramahire awutera hanze y'izamu.
25' Kufura ya Rayon Sports nyuma y'ikosa rya Rutonesha Hesborn.
24' Ndayishimiye Richald yari acomekeye umupira Bugingo Hakim ariko asanga Moussa Omar ahagaze neza.
22' Ikarita y'umuhondo ihawe Rutonesha Hesborn nyuma yo gukorera ikosa Aziz Bassane.
21' Kufura itewe na Rukundo Abudlahaman ariko abakinnyi ba Gorilla FC bari ku rukuta barawurenza.
19' Kufura ya Rayon Sports nyuma y'ikosa Rutonesha Hesborn akoreye Aziz Basane.
18' Biramahire Abeddy wenyine imbere y'izamu rya Gorilla FC arase igitego gikomeye nyuma yo gutera hejuru umupira yari ahawe na Serumogo Ali Omar.
16' Aziz Bassane yari ateye umutwe mwiza ku mupira yari azamuriwe na Biramahire Abeddy ariko umupira ujya ku ruhande.
12' Zizi Kisolokele atabaye ikipe ya Gorilla FC nyuma y'umupira Aziz Bassane yari yambuye abakinnyi ba Gorilla mu rubuga rw'amahina awuhaye Assana Nah Innocent asanga Zizi yamaze gutabara.
11' Rukundo Adudlahaman yari yakiriye umupira mwiza uturutse kwa Biramahire Abedy ariko awusunikiye mu izamu ujya hejuru urarenga.
10' Rayon Sports yari ibonye kufura nyuma y'ikosa rikorewe Richald Ndayishimiye ariko Bugingo Hakim ateye umupira abakinnyi ba Gorilla baratabara'
9' Biramahire Abeddy yari ateye ishoti mu izamu rya Gorilla FC ariko umupira unyura ku ruhande.
7' Nsabimana Aimable yari akinanye neza na Aziz Bassane Koulagna ariko Uwimana Kevin mu kibuga hagati amwaka umupira.
1' Mu gihe abakinnyi ba Rayon Sports bari batangiye kwiga umukino Nduwimana Frank akiniye neza Ndikumana Landry maze afungura amazamu kuruhande rwa Gorilla FC abakunzi ba Rayon Sports bakubitwa n'inkuba.
1' Gooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo! Ndikumana Landry
1' Souleymane Daffe yari akiniye neza Biramahire Abeddy ariko abakinnyi ba Gorilla FC bambura umupira bazamuka bonyine.
UMUKINO URATANGIYE
Abakinnyi ba Rayon Sports basohotse mu rwambariro bambaye imyambaro yanditseho Fall Ngagne utazongera kugaragara mu kibuga muri uyu mwaka w'imikino kubera imvune
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni Khadime Ndiaye, Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Nsabimana Aimable, Omar Gning, Ndayishimiye Richald, Niyonzima Olivier, Rukundo Abudlahaman, Assana Nah Innocent, Biramahire Abedy na Aziz Bassane Koulagna.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gorilla FC ni Muhawenayo God, Duru Ikena, Eric Nduwimana, Uwimana Kevin, Ziz Kisolokele, Nsanzimfura keddy, Ndikumana Landry, Hesborn Rutonesha, Darcy Irakoze na Frank Nduwimana.
Uyu ni umukino ukomeye kuko amakipe yombi amaze iminsi agaragaza imbaraga zo ku rwego rwo hejuru mu mikino ya shampiyona y’u Rwanda kuko muri shampiyona Rayon Sports ni iya mbere naho Gorilla FC ikaba iya Gatatu muri shampiyona.
Gorilla FC yageze mu mikino ya ¼ mu gikombe cy’Amahoro nyuma yo gusezerera City Boys muri 1/8. Mu mikino yahuje aya makipe yombi uwa mbere Gorilla yanganyije na City Boys igitego 1-1 maze uwa kabiri binganya ubusa ku busa ariko Gorilla ikomeza muri kimwe cya kane kubera igitego yatsinze ubwo City Boys yari yayakiriye.
Ikipe ya Rayon Sports yo yageze muri kimwe cya kane nyuma yo gusezerera Rutsiro FC muri 1/8. Umukino wa mbere Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC 2-1 naho uwa kabiri iyitsinda 2-0 maze ikomeza muri kimwe cya kane ku giteranyo cya 4-1.
Mu mwaka
w’imikino ushyize ntabwo Rayon Sports yegukanye iki gikombe kuko yaviriyemo
muri ½ nyuma yo gusezererwa na Bugesera FC.
Abakinnyi ba Rayon Sports mu myitozo mbere y'uko umukino utangira
Abakinnyi ba Gorilla FC bari kwishyushya mbere y'uko umukino utangira
Uko abakinnyi ba Vision FC bageze kuri Kigali Pele Stadium
TANGA IGITECYEREZO