Ubwenge bw'ubukorano (AI) buragenda butera imbere ku muvuduko ushimishije, kandi burimo kuba igikoresho cy'ingenzi mu buzima bwa buri munsi.
AI ikoreshwa mu bikoresho bitandukanye nka Siri, Alexa, ChatGPT, ndetse n’imodoka zidakeneye umushoferi nka Tesla. Ibi bituma benshi bibaza niba AI izasimbura abantu mu mirimo cyangwa izayitanga neza mu buryo bwo gufasha.
AI ifite ubushobozi bwo gukora imirimo imwe n’imwe yihariye neza kurusha abantu, nk’imirimo y’ibipimo cyangwa iy’inganda.
Ariko, AI ntishobora gusimbura abantu mu bintu bigomba kumva no kugira impuhwe nk'uko abantu babigenza. Urugero, igihe umwana agize ikibazo, umubyeyi ashobora kumwitaho mu buryo butandukanye n’uko robot cyangwa AI yabikora.
Ubwenge bw'ubukorano (AI) bukomeje gutera imbere aho bugabanyijwemo ubwoko butatu.
AI yeguriwe Imirimo imwe (Narrow AI): Ni AI ikora imirimo yihariye, nko gutwara imodoka nka Tesla cyangwa gufasha abantu mu kuganira nk’uko Siri ikora. Aha AI ikora akazi kamwe neza ariko ntabwo ifite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi.
AI Isanzwe (General AI): Iyi ni AI ifite ubushobozi bwo gukora ibintu byose nk’umuntu, harimo gutekereza no gufata ibyemezo. Ariko kugeza ubu, nta mashini yigeze igera ku rwego rwa General AI nk'uko tubikesha Infosys.com.
AI Idasanzwe (Superintelligence): Ni AI izarenga ubushobozi bw’abantu mu bintu byose, harimo gutekereza, gufata ibyemezo no gukora ibindi byinshi byagora umuntu. Icyo gihe, AI izaba ifite ubwenge burenze ubwa muntu.
AI ishobora gutuma habaho impinduka mu kazi, aho imirimo imwe n'imwe isubizwa na mashini, cyane cyane mu mirimo yoroheje n’ibikenewe imikorere isanzwe. Ibi bishobora kugira ingaruka ku baturage bafite akazi kenshi katoroshye cyangwa kadakenera ubwenge buhanitse.
Ibyo bizakenera impinduka mu myigire no mu bumenyi kugira ngo abantu bashobore kwihanganira izi mpinduka.
Iterambere rya AI ririmo guhindura uburyo dufata ibyemezo mu buzima bwa buri munsi, ariko inzitizi ziracyari mu kugera ku bwoko bwa kabiri n'ubwa gatatu.
Nubwo AI irimo gutera imbere, kugeza ubu ntabwo ishobora gusimbura umuntu mu buryo bwuzuye. AI ifite ubushobozi bwo gufasha no guteza imbere imikorere, ariko ntabwo izasimbura impuhwe n’ubwenge bw’umuntu.
AI ubu ikoreshwa mu nganda aho imashini na robo zikora ibikorwa bigoye kuba byakorwa n'umuntu.
Inganda zitandukanye zikora imodoka zatangiye goreshwa mu gukora imodoka zitwara bidasabye umushoferi
Ubu hari abazikoresha mu kurera barimo abana, kuba roboti nta marangamutima zigira ibi bitera impungenge ababyeyi
TANGA IGITECYEREZO