Apple yakuyeho serivisi ya Advanced Data Protection mu Bwongereza nyuma y'icyifuzo cya guverinoma yo kubona amakuru y’abakoresha.
Mu gihe hashize imyaka ibiri Apple itangije uburyo bwo kwinjiza ubwirinzi bw’amakuru ku bakoresha ba iPhone, iyi sosiyete yamaze gukuraho serivisi yayo yiswe Advanced Data Protection mu Bwongereza.
Ibi byaturutse ku cyemezo cya guverinoma yasabye Apple gukora uburyo bwemerera inzego z’iperereza n’iz’umutekano kubona amakuru abitswe muri iCloud, by’umwihariko ay’abakoresha b’iPhone.
The New York Times yavuze ko Guhera ku munsi wo Ku wa gatanu Tariki ya 21 Gashyantare 2025, abakoresha ba iPhone mu Bwongereza bazatangira kubona ubutumwa bubamenyesha ko Apple itagishoboye gutanga iyi serivisi.
Ni uburyo bwari butuma ibice by’ingenzi by’amakuru y’abakoresha b’ibikoresho bya Apple biba bihishe ku buryo n’iyo bibitswe mu bigo by’itumanaho bidashobora gukoreshwa cyangwa gusomwa n’undi muntu utabiherewe uburenganzira.
Amakuru yarengerwaga na Advanced Data Protection arimo ubutumwa bwo kuri iMessage, amafoto, inyandiko, ndetse n’ububiko bwose bwa iPhone.
Apple yafashe iki cyemezo nyuma y’uko guverinoma y’u Bwongereza isabye ko hakorwa uburyo bwo gufasha inzego z’umutekano kubona amakuru y’abakoresha.
Iki cyifuzo cyatanzwe mu ibanga mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma y’uko u Bwongereza buhinduye itegeko ryiswe Investigatory Powers Act ryo mu 2016, ryemerera leta kwaka amakuru n’itumanaho ry’abantu kugira ngo hakumirwe ibyaha n’ibitero bishobora guhungabanya umutekano.
Umwaka ushize, Apple yagaragaje impungenge kuri aya mavugurura mu nyandiko yagejeje ku Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza, aho yavuze ko bishobora guha leta ububasha bwo kwinjira mu mabanga y’abantu binyuze mu mategeko atazwi n’abaturage, ndetse no gukora inzira y’inyuma (backdoor) mu bikoresho by’iyi sosiyete.
Apple yahisemo gukuraho Advanced Data Protection kugira ngo itagomba gushyiraho uburyo bwihariye bwemerera guverinoma kwinjira mu mabanga y’abakoresha bayo.
Gusa, hari impungenge z’uko guverinoma y’u Bwongereza yakomeza gusaba uburenganzira bwo kubona amakuru y’abakoresha, ivuga ko iyo serivisi ishobora gukoreshwa n’abantu baba hanze y’igihugu bagatwara inyungu z’u Bwongereza mu kaga.
Iki cyemezo cya Apple kigaragaza intambara ikomeye iri hagati y’amasezerano y’ibigo by’ikoranabuhanga n’uburenganzira bw’abakoresha, ndetse n’inzego z’umutekano zishaka uburyo bwo kubona amakuru y’abaturage mu rwego rwo kurinda ibihugu byazo.
Mu myaka yashize, ibihugu byinshi byagiye bisaba Apple na Google gushyiraho uburyo bwo guha inzego z’umutekano amakuru, ariko ibyo bigo bikabyanga bivuga ko byabangamira uburenganzira bw’amakuru bw’abakoresha.
Ibi bikomeje kuba ikibazo gikomeye muri politiki y’ikoranabuhanga, aho ibigo nka Apple bikomeje guhatirwa guhitamo hagati yo gukomeza kurengera amakuru y’abakiriya babyo cyangwa kubahiriza amategeko y’ibihugu bicumbikiye ibikorwa byabyo.
Bitewe n’icyemezo cyafashwe n’u Bwongereza, ntibiramenyekana niba ibindi bihugu nabyo bizasaba Apple gukuraho iyi serivisi, cyangwa niba iyi sosiyete izaharanira kuyisubizaho mu gihe kiri imbere.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO