RURA
Kigali

Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo bifatanyije n'abaturage baho mu muganda

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:24/02/2025 16:38
0


Abapolisi b'u Rwanda bagize itsinda RWAFPU1-9 riri mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS), kuwa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2025, bifatanyije n'abaturage baho mu gikorwa cy'umuganda rusange.




Nk'uko byatangajwe na polisi y'u Rwanda, uyu muganda wakorewe mu ntara ya Upper-Nile mu gace ka Malakal, witabiriwe n'abaturage barenga 350 bo mu nkambi y'abavanywe mu byabo n'intambara iherereye mu Mujyi wa Malakal,  waranzwe no gukuraho imyanda no gusibura imiyoboro y'amazi ku mihanda n'utuyira two mu nkambi.

Umuyobozi ushinzwe umutekano w'inkambi Bollis Bol, yashimiye abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa muri iki gihugu, ku bufatanye busanzweho n'abaturage mu gucunga umutekano.

Yagize ati: "Umuganda wakozwe urerekana ubushake bwanyu bwo gufasha abaturage bitagarukira mu kubarindira umutekano gusa, ahubwo ko ibikorwa byanyu byiza bigera no mu kubashakira imibereho myiza n'iterambere mu buzima bwabo bwa buri munsi."

Yasabye abaturage kuzirikana akamaro k'umuganda rusange bakawugira umuco kandi bakabikangurira n'abandi bakomeza kwikorera amasuku aho batuye no kurengera ibidukikije.

Umuyobozi w'itsinda RWAFPU1-9, Assistant Commissioner of Police (ACP) Nelson Bugingo yashimiye abitabiriye umuganda ku mbaraga bakoresheje mu kwimakaza isuku.

Yavuze ko umutekano utagerwaho mu gihe abaturage badafite ubuzima bwiza, bityo ko umuganda rusange ari imwe mu ntwaro zifasha abaturage mu kwishakira ibisubizo by'ibibazo bahura nabyo birimo indwara ziterwa n'umwanda nka Kolera na malaria iterwa n'imibu yororokera mu bidendezi by'amazi n'ibihuru zikunze kwibasira agace batuyemo.

ACP Bugingo yabashishikarije kujya batangira amakuru ku gihe ku byahungabanya umutekano no kurwanya ihohoterwa mu miryango, abizeza gukomeza ubufatanye mu kubacungira umutekano no mu bikorwa bigamije iterambere ry'imibereho myiza.

Abapolisi b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro muri Sidani y'Epfo bifatanyije n'abaturage baho mu muganda rusange.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND