Ikipe ya APR FC yatangaje ko yiteguye gukina na Rayon Sports mu gihe Gikundiro yo ivuga ko kwitegura bigoranye nyuma y'uko hakozwe impinduka mu mukino uzabahuza.
Ubwo Rwanda Premier League yashyiraga hanze ingengabihe y'imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2024/25 mu ntangiriro z'uyu mwaka byari biteganyijwe ko umunsi wa 27 uzakinwa hagati ya tariki ya 9 na 11 Gicurasi.
Kuri uyu munsi wa 27 hariho n'umukino uzahuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports tariki ya 10 Gicurasi gusa kuri ubu uyu munsi wimuwe usimburanya n'umunsi wa 20 aho uzakinwa hagati ya tariki ya 7 na tariki ya 9 Werurwe.
Umukino APR FC izakiramo Rayon Sports muri Stade Amahoro wo uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 9 Werurwe Saa Cyenda.
Nyuma y'ibi, Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yabwiye B&B Kigali FM ko bo biteguye gukina uyu mukino.
Yagize ati " Twabonye izo mpinduka ariko n'ubundi turi hano gukina nta kibazo rwose turi teguye nuko n'ubundi duhora twiteguye kandi nta nubwo twavuga ngo hari ikibazo gikomeye, umupira w'amaguru ni uko, ni uguhora dukina urabona ko dufite imikino yegeranye cyane ntaho twazihungira rero twariteguye nta kibazo.
Yavuze ko yabwiwe na Rwanda Premier League ko izi mpinduka zakozwe kugira ngo uko umupira w'amaguru mu Rwanda watera imbere.
Yagize ati " Tubonye ko byahindutse kubera impamvu nyinshi,icyo navuganye n'umuyobozi wa Rwanda Premier League ni ukugira ngo irebe uko umupira wacu watera imbere no mu buryo bw'amafaranga n'ibindi.
Rwanda Premier rero yaduteguje ko tugomba kujya twitegura ko hazajya habaho impinduka".
Yavuze ko mu bijyanye no kwitegura kwakira Rayon Sports nabyo nta kibazo gihari ndetse ko bari bunagishe inama.
Yagize ati "Nka APR FC dufite management Team ihagije nta kibazo wenda n'ubu turasa naho twabitangiye ariko ubwo turagisha n'inama abandi babikoze ubwo twagisha inama nka Rayon uburyo yabigenje. Njye mfite iminsi mike ariko turirwanaho nk'abasirikare".
Nubwo Chairman wa APR FC yatangaje ibi ariko Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée we yavuze ko bakibona izi mpinduka batunguwe ndetse avuga ko mbere y'uko zikorwa hagombaga kuba habayeho kuganirizwa.
Yagize ati "Uko mbyumvise mu gitondo, ubutumwa tububonye mu gitondo Saa Moya na 31 ,tumaze kuyibona twabaye n'abasa nkaho batangara kuko guhinduka kwa shampiyona birashoboka ariko noneho guhinduka ni iki gitumye ibyo bintu bihinduka.
Hakagombye kubaho n'impamvu itumye ibyo bintu bihinduka,rero iyo mpamvu ntabwo turayisesengura neza ngo tuyirebe gusa na none wenda nibaza ko umukino wa Rayon Sports na APR FC ni 'derby' mwarabibonye ubushize dukina nayo. Mwarabibonye ko ari 'derby' kandi ifite icyo isobanuye mu mupira w'u Rwanda".
Yakomeje agira ati"Ni 'derby' ikwiye kwitegurwa ,sinzi niba na APR FC iraba yiteguye muri iyo minsi 9 kuko twebwe twayiteguye ukwezi kugira ngo tubashe gukora biriya mwabonye.
Nk'umukino nk'uyu bakabaye bavuga ngo ni muze hari impinduka zigiye kuba, bakabanza bakatumenyesha mbere y'uko batanga ibaruwa, tukanabiganiraho tukareba cyane ko haba hari n'ibibazo by'imbere".
Twagirayezu Thaddée yavuze ko kwitegura APR FC bibagoye.Ati" Iyo umukino mukina muba muteganya n'undi uzaza kandi umukino wa APR FC na Rayon Sports ukinisha intwaro zawe zose,uyu munsi kwitegura mu minsi 9 twebwe nta beshye bisa naho bitugoye cyane".
Umukino ubanza wari wahuje aya makipe yombi wari warangiye anganya 0-0.Kugeza ubu Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 41 aho irusha APR FC iyikurikiye amanota 4.
Chairman wa APR FC avuga ko biteguye umukino mu gihe Perezida wa Rayon Sports we avuga ko bigoye kwitegura
TANGA IGITECYEREZO