RURA
Kigali

Brady Gilmore yegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda ya 2025

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/02/2025 14:25
0


Umunya-Australia Brady Gilmore ukinira Ikipe ya Israel Premier Tech, yegukanye Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda ya 2025, naho Fabien Doubey akomeza kwambara umwambaro w'umuhondo.



Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare ni bwo Tour du Rwanda ya 2025 yakomeje ku munsi wayo wa kabiri hakinwa agace ka Kabiri kavuye mu mujyi wa Kigali kuri MIC Saa tanu kakaba kasorejwe i Musanze ku ntera y'ibilometero 121.

Byari nyuma y'uko kuwa Mbere hari hakinwe agace ka mbere kakaba karegukanwe na Henok Mulubrhan ukinira ikipe y'igihugu ya Eritrea. 

Agace k'uyu munsi katangiye Nsengiyumya Shemu wa Java-Inovotec ahita ava mu bandi agenda wenyine. 

Yakurikiwe na Dorn (Bike Aid) na Munyaneza Didier aho yari basize amasegonda 12. Vinzent Dorn yaje gusiga Munyaneza Didier afata Nsengiyumya Shemu birangira ari nawe uhise yegukana amanota y'Umusozi wa Mbere yatangiwe i Kanyinya ku kilometero cya 7,7.

Aba babiri bakomeje kujya imbere ndetse Vinzent Dorn yegukana amanota y'Umusozi wa Kabiri yatangiwe i Rusiga anegukana amanota ya Sprint ya Mbere yatangiwe kuri Nyirangarama.

Nsengiyumva Shemu yinjiye mu mujyi wa Musanze ariwe wa mbere ndetse aba ari nawe wegukana amanota ya Sprint ya kabiri yatangiwe mu Mujyi wa Musanze n'ubundi.

Mu bilometero 20 bya nyuma habayeho ugukubana cyane maze birangira Brady Gilmore ariwe wegukanye agace k'uyu munsi akoresheje amasaha 3 n'amasegonda 39. 

Yakurikiwe na Itamar Einhorn (Israel Premier Tech), Lorrenzo Manzin (TotalEnergies),Moritz Kretschy (Israel Premier Tech) ,Oliver Peace (DPP) mu gihe Henok Mulubrhan (Eritrea) wari watwaye agace kejo we yaje kumwanya wa 6. 

Abanyarwanda baje hafi ni Masengesho Vainqueur (Team Rwanda) waje kumwanya wa 10,Mugisha Moise (Team Rwanda) waje kumwanya w 13 na Manizabayo Eric (Java-InovoTec) waje kumwanya wa 26 aho bose bakoresheje ibihe bimwe nuwa mbere.

Umufaransa Fabien Doubey wa TotalEnergies ariwe wa Mbere umwambaro w'umuhondo ku munsi wejo n'ubundi niwe wakomeje kuwambara aho amaze gukoresha amasaha 7, iminota 2 n'amasegonda 22 muri rusange.

Ku rutonde rusange Umunyarwanda uza hafi Masengesho Vainqueur uri kumwanya wa 18 aho arushwa amasegonda 21 uri kumwanya wa mbere. Undi uza hafi ni Mugisha Moise uri kumwanya wa 25 akaba arushwa amasegonda 28 nuwa Mbere.

Tour du Rwanda ya 2025 izakomeza kuwa Gatatu hakinwa agace ka Gatatu kazava i Musanze kerekeza i Rubavu ku ntera y'ibilometero 102.

Brady Gilmore wegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda ya 2025


Abakinnyi bakubana mbere yo kugera ku murongo usorezwaho 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND