RURA
Kigali

Umukino wa APR FC na Rayon Sports wimuwe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/02/2025 10:04
0


Umukino ikipe ya APR FC izakiramo Rayon Sports wari utegerejwe tariki ya 10 Gicurasi 2025 wimuwe ushyirwa mu kwezi gutaha kwa Werurwe.



Ubwo Rwanda Premier League yashyiraga hanze ingengabihe y'imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2024/25 mu ntangiriro z'uyu mwaka byari biteganyijwe ko umunsi wa 27 uzakinwa uzakinwa hagati ya tariki ya 9 na 11 Gicurasi.

Kuri uyu munsi wa 27 hariho n'umukino uzahuza ikipe ya APR FC na Rayon Sports tariki ya 10 Gicurasi gusa kuri ubu uyu munsi wimuwe usimburanya n'umunsi wa 20 aho uzakinwa hagati ya tariki ya 7 na tariki ya 9 Werurwe.

Umukino APR FC izakiramo Rayon Sports muri Stade Amahoro wo uzakinwa ku Cyumweru tariki ya 9 Werurwe Saa cyenda.

Amakuru avuga ko Rwanda Premier League yakoze ibi mu rwego rw'ubucuruzi aho igira ngo aya makipe yombi afite abafana benshi mu Rwanda ahure hakirimo ikinyuranyo cy'amanota macye hagati y'ikipe imwe n'indi ubundi umukino ugire imbaraga n'agaciro.

Umukino ubanza wari wahuje aya makipe yombi wari warangiye anganya 0-0.Kugeza ubu Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 41 aho irusha APR FC iyikurikiye amanota 4.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports wimuwe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND