RURA
Kigali

Ukraine yatakaje 11% by’ubutaka bwayo, Trump ayishyira ku munzani! Ibyo wamenya ku myaka 3 iki gihugu kirwana n'u Burusiya

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:25/02/2025 14:26
0


Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatanze angana na 46% by’inkunga zose Ukraine yakiriye. Trump arasaba Ukraine kujya yishyura inkunga nk’ingurane y’amabuye y'agaciro mu gihe bidakozwe intambara igahagarara.



Donald Trump arashaka ko intambara yo muri Ukraine irangira vuba. Icyumweru gishize, abayobozi bakuru ba Amerika n'u Burusiya bagiranye ibiganiro by’amahoro muri Arabia Saoudite, ariko ntawari uhagarariye Ukraine wari uhari.

Ukraine n’abafatanyabikorwa bayo bo mu Burayi baratunguwe kandi bari kugerageza kwihutisha ingamba nshya zijyanye n’uburyo Amerika iri kwitwara kuri iyi ntambara.

Mu myaka itatu ishize, Ukraine yatakaje uduce twinshi tw’ubutaka bwayo, nubwo yagize intsinzi zimwe kubera ubufasha bwa gisirikare bwavuye mu bihugu by’Uburengerazuba. Miliyoni z’abaturage bayo barahunze, naho abandi ibihumbi barishwe cyangwa barakomereka.

Dore uko ibintu bihagaze muri Ukraine mu buryo bw’imibare ahanini ku bantu n’ibikorwa.

Ukraine yatakaje 11% by’ubutaka bwayo kuva mu 2022

Mu ntangiriro z’intambara, Ukraine yashyize ingufu mu kurinda umurwa mukuru wayo, Kyiv, hanyuma igira intsinzi mu turere tumwe two mu Burasirazuba bwa Kharkiv no mu Majyepfo ya Kherson. Ariko nanone, yatakaje uduce twinshi cyane mu Burasirazuba, cyane cyane i Donetsk no muri Bakhmut.

Kuva mu 2022, Ukraine yatakaje 11% by’ubutaka bwayo ku ngabo za Russia, nk'uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Amerika gikurikirana intambara (Institute for the Study of War). Iyo hiyongereyemo ubutaka bwafashwe n'u Burusiya guhera mu 2014.(Ukraine imaze gutakaza 18% by’ubutaka bwayo).

Intambwe z’u Burusiya mu kwigarurira Ukraine

1.2014: U Burusiya bwigaruriye Crimea mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro iyishyigikiye itwara bimwe mu bice bya Donbas. Ibi bice biracyari ku Burusiya kugeza ubu.

2.2022: U Burusiya bwatangije intambara isesuye, bufata ibice binini mu Majyaruguru ariko Ukraine yaje kubisubirana. Kugeza ubu, imirwano iracyakomeje mu Majyepfo no mu Burasirazuba.

Ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara ku ya 24 Gashyantare 2022, Perezida Vladimir Putin yatekerezaga ko azafata Ukraine yose mu minsi mike. Icyakora, imyaka itatu irashize irwana bihagije, ifashijwe n’ibikoresho by’intambara byavuye mu Burengerazuba.

Ubufasha bwa Amerika ku rugamba rwa Ukraine bushobora guhagarara

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni cyo gihugu cyatanze ubufasha bwinshi muri Ukraine kuva iyi ntambara yatangira, aho yatanze miliyari 95$ mu bijyanye n'igisirikare, imfashanyo y’abantu n’inkunga y’ubukungu. Ariko ubufasha bushobora guhagarara kuri manda ya Donald Trump.

Trump yagaragaje ko atishimiye amafaranga Amerika itanga muri Ukraine, ndetse avuga ko Ukraine ikwiye gutanga ibintu bifatika nk’amabuye y’agaciro mu kwishyura iyo nkunga. 

Mu mezi ashize, ibikorwa by’inkunga ya USAID byarahagaritswe, bituma imiryango itegamiye kuri leta ikorera muri Ukraine ihagarika bimwe mu bikorwa, nk’imirimo ifasha abantu bafite ibibazo by’ihungabana n’ubwandu bwa SIDA.

Miliyoni z’Abanya-Ukraine barahunze

Miliyoni z’Abanya-Ukraine bavuye mu byabo, bamwe bimukira mu bindi bice by’igihugu cyabo, abandi bajya mu mahanga. Kugeza mu mpera za 2024, impunzi zirenga miliyoni 6.3 zari mu Burayi, aho miliyoni 1.2 zicumbikiwe mu Budage, hafi miliyoni imwe muri Pologne na 390,000 muri Repubulika ya Czech. Muri icyo gihe, impunzi z’Abanya-Ukraine zari mu Burusiya, zari miliyoni 1.2.

Ibihumbi by’abaturage barapfuye abanndi barakomereka

Abasivili basaga 40,000 bamaze kwicwa cyangwa gukomereka kuva iyi ntambara yatangira. Ubushakashatsi bwa ONU bugaragaza ko hafi 6,203 ari abagabo bakuru, mu gihe abana 669 nabo baguye muri iyi ntambara.

Mu myaka itatu ishize, Ukraine yahuye n’ibihombo bikomeye mu baturage, ubutaka n’ubukungu. Ariko ikomeje gukomeza ingamba zo kwirwanaho no gushaka amahoro mu buryo butandukanye.

Src: CNN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND