Muri Nigeria hakunze kumvikana inkuru z’ubutubuzi, ariko ibyabaye uyu munsi byo byababaje abaturage cyane aho bamwe babyise ubugambanyi.
Polisi yo muri Leta ya Bayelsa yataye muri yombi umukobwa n’umuganga bazira gutuburira no kubeshya abaturage ko uyu mukobwa arembye cyane, akeneye ubufasha bw'amafaranga yo kwishyura ibitaro no kugira ngo abagwe.
Uyu mukobwa witwa Ogechi Ikechukwu, utuye ahitwa Yenagoa, hamwe na muganga usanzwe ukora mu bitaro byaya Leta bya Federal Medical Centre(FMC) batawe muri yombi bazira kubeshya ko uyu Ogechi arembye anakeneye kubagwa byihutirwa, bavuga ko hakenewe amafaranga menshi yo kwishyura ibitaro.
Abaturage basanzwe bagira umutima mwiza bumvise iyi nkuru yabababaje cyane batangira guterateranya amafaranga ari nako bayatanga kuko bibwiraga ko bari gufasha, nyamara bwari ubutubuzi.
Ubu butubuzi bwa Ogechi na muganga bamwe bari kwita ubugambanyi, babukoze bifashishije urubuga rwa Facebook. Bivugwa ko ubufasha muganga yamuhaye ari nabwo bwatumye uyu mugambi mubisha ubasha kugera kure.
Ubwo bufasha bwatanzwe na muganga ni ukumukorera raporo z’impimbano zigaragaza ko arwaye cyane, ndetse akanamufata amafoto atandukanye amugaragaza aryamye ku gatanda k’abarwayi ari guhabwa amaraso, ndetse ameze nk’urembye koko, ndetse no kumwandikira ibisubizo byo kwa muganga by’ibihimbano.
Inkuru dukesha ikinyamakuru 9News Nigeria ivuga ko, ibi babigezeho bifashishije ibinyoma bikomeye, aho babeshye umusore usanzwe uzwi cyane unakurikirwa n’abantu benshi ku rubuga rwa Facebook Iwaoma Susan Joseph, bakabasha kumwumvisha ko koko Ogechi arembye ndetse akeneye ubufasha ku buryo bwihutirwa.
Ibi babashije kubimwumvisha bifashishije nyine amafoto na raporo mpimbano byari byakozwe n’uyu muganga.
Iwaoma Susan Joseph, yabafashije abisangiza ku rubuga rwe, asaba abamukurikira kugira icyo bakora kugira ngo Ogechi abashe kuvurwa nubwo atari azi ko bamubeshye.
Iwaoma yabashije gukusanya amafaranga 800,000 y’Amanaira angana na 750,251 y’amafaranga y’u Rwanda. Aya mafaranga yayahaye Ogechi anamwifuriza gukira kuko nyine yari yizeye ko ibyo yabwiwe ari ukuri.
Abakekwaho icyaha bombi uko ari babiri, bafashwe nyuma y’uko hagaragaye ibimenyetso bibashinja.
Polisi yatangaje ko muri telefone ya Ogechi hasanzwemo amajwi ndetse n’ibiganiro yagiye agirana na muganga bigaragaza imigambi yabo mibisha n’uko babashije gushuka Iwaoma.
Kugeza ubu bombi barafunze, mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane niba nta wundi wabigizemo uruhare ndetse habashe no kumenyekana andi makuru kuri iki kirego.
Ni mu gihe abaturage bababaye cyane banagaya umuganga utinyuka kugira uruhare mu gikorwa nk’iki cy’ubugambanyi nk’uko babyise.
Bavuga ko bababajwe cyane n’uburyo aba bakekwa batinyutse kubeshya ikintu gikomeye cyane ndetse bagashuka n’umuntu w’inzirakarengane iwaoma ngo abafashe mu bikorwa byabo bibi
Abaturage bakaba basaba leta ko yakora ibishoboka byose, hakamenyekana byinshi kuri iki kirego, ndetse ababigizemo uruhare bose bagafatwa kandi bagahanwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya.
Muganga yakoze raporo mpimbano, amafoto y'amahimbano agaragaza Ogechi ari guhabwa amaraso, ibisubizo byo kwa muganga by'ibihimbano, ndetse anafasha Ogechi muri uyu mugambi mubisha.
TANGA IGITECYEREZO