RURA
Kigali

RPF-AUCA basuye Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo Kubohora Igihugu bahakura umukoro ukomeye - AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/02/2025 12:37
0


Urubyiruko rwibumbiye hamwe muri FPR-Inkotanyi muri Kaminuza ya AUCA, rwasuye Ingoro ndangamateka y'urugamba rwo kubohora igihugu iherereye ku Mulindi w'Intwari.



Kuwa 22 Gashyantare 2025 ni bwo abanyeshuri ba Kaminuza y'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi muri Afrika yo Hagati (AUCA) babarurizwa mu Muryango FPR-Inkotanyi basuye Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo Kuhobora Igihugu.

Mu kiganiro Umuyobozi wa RPF-AUCA, Chris Bebeto Kayiranga yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko bagiye gusura iyi Ngoro Ndangamateka, kuko bashakaga gusobanukirwa neza amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu bakayumva, bakayareba, kandi bakayigiraho.

Ati: "Twifuzaga kumenya byimbitse inkubiri y’amateka atari ayo twigishijwe gusa, ahubwo n’ukuri kw’ibyabaye n’uburyo abayobozi b’icyo gihe bafashe ibyemezo bikomeye mu bihe byari bigoye."

Yatangaje ko bahigiye byinshi, aho basobanuriwe ko byose byatangiye mu 1959 ubwo Abanyarwanda bahungaga birukanywe mu gihugu cyabo 

Ati: "Badusobanuriye byinshi ku byabaye aho muri 1959 mbere yaho gato na nyuma yaho. Batubwiye uburyo ibitero byo gushaka kubohora u Rwanda byatangiye mu myaka ya za 70 ariko bikaburizwamo, n’impamvu nyamukuru itariki ya 1 Ukwakira ari ingenzi mu mateka y’u Rwanda, impamvu ariyo bahisemo gutangiriraho urugamba n’ibindi byinshi."

Kayiranga yavuze ko basobanuriwe uko Gisa Fred Rwigema, umwe mu bayobozi bane bari bakuru mu Inkotanyi, yishwe ku munsi wa kabiri w’intambara, ndetse n’uburyo Bayingana na Bunyenyezi (nabo bari abayobozi muri ba bandi 4) nabo bishwe nyuma y’ibyumweru urugamba rutangiye n’ukuntu ibi byasize ingabo zifite igihombo gikomeye, nta morali, ariko ubushake bwabo bwo gukomeza urugamba bwari bukomeye cyane.

Ati: "Twamenye uko Paul Kagame wari mu masomo muri Amerika, yahise agaruka akimenya amakuru y’urupfu rwa Rwigema ariko kubera inzitizi urugendo rw’iminsi itatu rukamutwara igihe kirekire, ibyumweru bibiri."

Yumvikanishije ko bo bari bazi ko amateka bazi ahagije, ariko 'byose byari bishya mu matwi yacu, ahubwo dukeneye no kwiga ibindi byinshi.'

Nk'urubyiruko, bahigiye amasomo anyuranye yose ashingiye ku mvugo igira iti: "Iteka ahari ubushake haba hari n'ubushobozi."

Umuyobozi wa RPF-AUCA agaruka ku masomo bahakuye nk'urubyiruko yagize ati: "Bano basirikare nta ntwaro zihagije bari bafite, nta nubwo wenda bari bafite inziza ugereranyije n'abo bari bahanganye, ntibanganaga mu mubare ... Numvise ukuntu ubushake bwabyaye unushobozi, bagize amahirwe yo gukoresha neza ubwenge bwabo batsinda urwo rugamba. Bari baremerewe, abo basize ubwo bazaga ku rugamba na bo byari uko, ariko impamvu yabo yarutaga ibindi byose bari bafite."

"Twe nk’urubyiruko natwe dukwiye kwihigamo ubwo bushake. Nk'ubu ku ishuri turi abanyeshuri barenga 4000, bafite ubwenge, bafite ubuhanga rwose, ariko rimwe na rimwe, ubuhanga ntibuba buhagije iyo nta bushake bwo kububyaza umusaruro cyane iyo ufite impamvu. Nyuma y'ubwo bumenyi baduha muri kaminuza, dukwiye gushaka impamvu yacu, ndetse n'ubwo bushake maze bya bintu AUCA iduha tukabibyaza umusaruro mu nyungu z’igihugu natwe ubwacu."

Yashimangiye ko bize ko bakwiye gutungira agatoki bagenzi babo ahantu bakwiye gusura, by'umwihariko abanyamahanga bigana, na bo bakamenya amateka y’igihugu baje guhahamo ubumenyi.

Ati: "Nibo bambasaderi b'ejo dufite igihe bazaba barasubiye iwabo. Nonese nitutabafasha kumenya ayo mateka bakiri ku ntebe y’ishuri hari ikindi gihe twaba dufite? Twabijeje ko rwose tuzanabazanira abandi banyeshuri na bo batwizeza kuzabakirana urugwiro."

Yavuze ko bahakuye umukoro wo kuba ingenzi ku gihugu, 'cyane muri iyi minsi igihugu cyugarijwe n’abatacyifuriza ineza.' Yashimangiye ko abatifuriza ineza Perezida wa Repubulika batayifuriza n'Abanyarwanda.

Ati: "Ntabwo dusabwa urugamba rw’amasasu none, ariko urwo dusabwa turaruzi ni nayo mpamvu ya 'challenge' twatangije nka RPF - AUCA ku zindi kaminuza zitandukanye (ku ikubitiro nka UR zose ndetse na UoK) na bo baze dufatanye twereke abo bitanezeza ko turi kumwe koko."

Icyifuzo cyo gusura Ingoro Ndangamateka y'urugamba rwo kubohora igihugu cyaturutse mu nyota bari bamaranye igihe yo kujya aho hantu bagasura indacye, bagasobanukirwa amateka byimbitse.

Urugendo rurakomeje, kuko baracyafite inyota yo gusura ahantu hose habumbatiye amateka y’u Rwanda, ndetse n'iyo kumenya byuzuye amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kwiga byinshi.

Magingo aya mu Rwanda habarirwa ingoro ndangamurage umunani zirimo Ingoro yitiriwe "Richard Kandt" (iri i Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali), Ingoro ijyanye n’Amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (iri mu Karere ka Gasabo), Ingoro y’Ubugeni n’Ubuhanzi mu Rwanda (iri mu Karere ka Kicukiro), Ingoro y’Abami (Iri mu Karere ka Nyanza), Ingoro y’Imibereho y’Abanyarwanda (iri mu Karere ka Huye), Ingoro y’Ibidukikije (iri mu Karere ka Karongi), Ingoro yo Kwigira (iba mu Karere ka Nyanza) n’Ingoro y’amateka y’urugamba rwo Kubohora Igihugu (iba mu Karere ka Gicumbi).



Abanyeshuri bahuriye muri RPF-AUCA basuye Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo Kubohora Igihugu



Bafite inyota yo kumenya amateka y'igihugu cyababyaye

Basobanuriwe byinshi ku byaranze urugamba rwo kubohora igihugu

Batemberejwe ahantu hanyuranye

Ni urubyiruko rufite inyota nyinshi yo kumenya amateka y'igihugu

Bahavanye umukoro wo gutera ishyaka bagenzi babo ryo gusura ahantu nk'aha habumbatiye amateka y'u Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND