Umwana w'uruhinja yapfuye mu buryo bubabaje cyane nyuma yo kujugunywa mu idirishya rya hoteri, aho umukobwa w’imyaka 18 bivugwa ko ari we nyina w’uyu mwana ari we ushijwa kunyuza uru ruhinja mu idirishya rya hoteri akarujugunya hasi.
Uyu mukobwa ushinjwa iki gikorwa cy'ubugome, izina rye ntiryatangajwe, ariko amakuru yatanzwe avuga ko yari yageze mu Bufaransa ari kumwe na bagenzi be mu biruhuko, aho yararaga mu cyumba nimero 20 muri etaje ya 2, ari naho nyine yanyurije umwana we mu idirishya.
Inkuru dukesha ikinyamakuru Le Parisien ivuga ko, ibi byabereye muri hoteri ya Ibis Style, mu gitondo cy’ejo ku itariki ya 24 Gashyantare 2025, aho bivugwa ko yataye uyu mwana mu idirishya akimara kumubyarira mu cyumba cya hoteri yari arimo.
Umushinjacyaha mukuruari nawe uri gukurikirana iki kirego yavuze ko umwana yari agifite “urunyerera (umbrical cord)” bigaragara ko ari bwo akimara kuvuka.
Umutangabuhamya avuga ko yumvise induru ubwo yari asohotse mu cyumba cya hoteri yari yarayemo, maze akajya kureba ikibaye, yahise ahamagara polisi kugira ngo itange ubutabazi.
Polisi yihutiye kujyana umwana mu bitaro bya Robert-Debré hospital biherereye mu cyumba nimero 19 muri iyi hoteri, nyamara byarangiye apfuye kubera ibikomere yari yagize.
Ushinjwa nawe yahise ajyanwa mu bitaro kuko bikekwa ko ari we mubyeyi w’uru ruhinja kandi ko yarujugunye akimara kurubyara, nyamara we yabihakanye yivuye inyuma.
Bikaba biteganyijwe ko abaganga ari bo bazemeza niba uyu mukobwa koko yarabyaye cyangwa niba ibyo avuga ko arengana atari atwite ari ukuri.
Polisi hamwe n’ibiro by’Ubushunjacyaha, byatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hatangwe ubutabera kuri iki kibazo.
TANGA IGITECYEREZO