RURA
Kigali

Hakenewe Miliyari $200 buri mwaka yo kurengera ibidukikije

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:25/02/2025 11:26
0


Intumwa z’ibihugu 154 zateraniye i Roma mu biganiro bigamije kurangiza inama ya COP16 yasubitswe i Cali, hibandwa ku buryo bwo kubona miliyari 200$ yo kurengera ibidukikije.



Ku wa 25 Gashyantare 2025, i Roma, mu  Butaliyani intumwa ziturutse mu bihugu 154 zatangiye ibiganiro by’iminsi itatu mu murwa mukuru w’u Butaliyani, Roma, mu rwego rwo gukemura ibibazo byari byatumye Inama ya 16 y'Amahanga ku Kurengera Ibidukikije (COP16) isubikwa mu Ukwakira 2024 i Cali, muri Colombiya.

Iyi nama igamije kwemeranywaho ku buryo bwo kubona no gukoresha miliyari 200 z’amadolari buri mwaka yo gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima ku isi. 

Mu nama yabereye i Cali, hashyizweho "Ikigega cya Cali", kigamije gukusanya inkunga iva mu bigo bikoresha umutungo kamere w'ibinyabuzima, ariko hakomeje kubaho kutumvikana ku buryo bw’imicungire y’ayo mafaranga no ku bindi bisoko by’inkunga.

Kugeza ubu, ibihugu bikize biracyazuyaza mu gutanga inkunga, bikaba bishyira igitutu ku bihugu bikennye ngo bishake izindi nzira zo kubona amafaranga, harimo inguzanyo za banki z’iterambere, umutungo w’imbere mu bihugu, ndetse n’uruhare rw’abikorera. 

Ku rundi ruhande, ibihugu bikennye bikomeza gusaba ko hakongerwa inkunga itangwa ku buryo butagombera kwishyurwa.

Nk'uko Le Monde ibitangaza, ibiganiro bigamije gusubukura inama ya COP16 byatangiye i Roma nyuma y'uko inama yabereye i Cali isubitswe kubera kutumvikana ku ngingo z'ingenzi. 

Ubu intumwa ziri gushaka uburyo bwo gukemura ayo makimbirane hagamijwe kugera ku masezerano afatika yo kurengera urusobe rw'ibinyabuzima .

Mu byemejwe mbere, ibihugu byari byumvikanye ku masezerano ya Kunming-Montreal Global Biodiversity Framework (GBF), agamije guhagarika no gusubiza inyuma igihombo cy’urusobe rw’ibinyabuzima bitarenze umwaka wa 2030

Gusa ikibazo gikomeye gisigaye ni uburyo aya masezerano azashyirwa mu bikorwa no gukurikirana uko ibihugu biyubahiriza.

Ibiganiro birakomeje, hakaba hitezwe ko ku wa 27 Gashyantare 2025 hazafatwa imyanzuro ifatika ku rugendo rwo kubungabunga ibidukikije ku isi.

Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND