RURA
Kigali

Grace Khan yitabaje abamufasha ngo ahagarike kunywa ibiyobyabwenge

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:25/02/2025 8:51
0


Umuhanzikazi Grace Khan arasaba ubufasha mu guhagarika kunywa ibiyobyabwenge.



Umuhanzikazi Grace Khan yavuze ko yifuza guca burundu ingeso yo kunywa ibiyobyabwenge ndetse asaba ubufasha bw’abaturage kugira ngo abigereho. 

Khan yemera ko afite ikibazo gikomeye cyo kunywa ibiyobyabwenge, kandi avuga ko inshuti ze nyinshi zamufashije mu myaka yashize ariko atarabasha ako kageso.

Khan yatangaje ko yicuza cyane ko ubu yatangiye kwihisha inshuti ze nka Geoffrey Lutaaya na Suzan Makula Bugingo, babarizwa mu bantu bamufashije mu guhangana ibiyobyabwenge, ariko ngo ntayabashije kubivaho. 

Yagaragaje kandi ko yigeze kujya mu mavuriro yita ku bantu bafite ibibazo by'imitekerereze akavayo yizeye ko yakize ariko nyuma agahita asubira mu myitwarire mibi.

Yagize ati: "Namenye amakosa yanjye, kandi ndashaka kuva mu biyobyabwenge nkamera neza. Ndashaka ubufasha ku bantu kugira ngo mbigereho kuko naragerageje ariko biranga. Ndashaka kongera kwishima, kandi nkabaho m'ubuzima buri kure y'utubari ndetse n'ibiyobyabwenge".

Khan waririmbye "Nenoonya", yavuze ko ubu yiyemeje guca burundu iyi ngeso, kandi ko yiteguye gukora byose kugira ngo afashwe kureka ibiyobyabwenge burundu, kuko yizeye ko gukoresha ibiyobyabwenge byamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwe. Yasabye abantu bose kumuba hafi mu rugamba rwo kugarura ubuzima bwe no gutandukana n'akabari.

Umuhanzikazi wo muri Uganda Grace Khan, ahangayikishijwe no kuba yarabaswe n'ibiyobyabwenge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND