RURA
Kigali

Iga kuvuga ”Oya” mu gihe ibyo bagusaba bidashoboka

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:22/03/2025 21:00
0


Akenshi usanga ari ingenzi kumenya icyo ushaka n’igihe ugikorera byumwihariko abagore usanga bibagore kumenya guhakana ko ikintu runaka batagishaka, ahanini bagakorera kugitutu bitewe no kubaha abo babana cyangwa abo bakorana mu kazi.



Dure bimwe mubintu bishobora kukongerera agaciro kawe no kwibanda ku bigufitiye inyungu kurusha ibindi utagendeye ku gitutu cy'abandi bantu mu gihe usabwe gukora ikintu utapanze ukamenya uburyo ushobora kubyitwaramo.

1. Kumenya Agaciro k'Igihe n'Imbaraga zawe

Abagore benshi bakunze kumva igitutu cyo kwemera inshingano nyinshi kugira ngo batababaza abandi. Ibi bishobora gutera umunaniro ukabije no kutabona umwanya wo kwita ku byabo bwite.

Urugero, ubushakashatsi bwakozwe mu 2024 bwerekanye ko 65% by'abagore b'Abanyarwanda bemera ko bakunze kwemera inshingano nyinshi kubera igitutu cy'imiryango cyangwa abakozi bagenzi babo. Gushyiraho imbibi ntarengwa, nko kuvuga ngo "Simboneka ," bifasha kugabanya uwo munaniro no gutuma umuntu yita ku by'ingenzi kuri we.

2. Iga kuvuga "Oya" mu buryo bwiyubashye

Kuvuga "oya" ntibivuze kutubaha cyangwa kwanga gufasha abandi, ni uburyo bwo kwerekana imbibi zawe no kwirinda kwigora cyane. Urugero, mu gihe usabwe kwitabira igikorwa udafitiye umwanya cyangwa ubushobozi, ushobora kuvuga uti, "Nshimiye ubutumire, ariko ntabwo mboneka." Ibi byerekana ko wubaha usaba, ariko kandi ukubaha n'igihe cyawe nk'uko tubikesha "Small Biz Technology".

3. Kwirinda gusobanura buri kemezo

Abagore benshi bumva ko bagomba gusobanura impamvu y'ikemezo cyose bafashe, cyane cyane iyo banze icyifuzo. Ariko, ubushakashatsi bwerekana ko gusobanura buri gihe bishobora gutuma umuntu yemera igitutu kibintu adashoboye. 

Urugero, aho gusobanura impamvu utaboneka, ushobora kuvuga uti, "Ibyo ntabwo bimbereye." Ibi bitanga ubutumwa busobanutse kandi bikagaragara ko udasuzuguye.

4. Gufata umwanya wo gutekereza ku kifuzo uhawe, singombwa guhubuka

Si ngombwa gufata icyemezo ako kanya ku cyifuzo cyose uhawe. Gufata umwanya wo gutekereza bigufasha gufata ibyemezo byiza kandi bijyanye n'inyungu zawe. 

Urugero, mu gihe usabwe kwiyemeza ikintu utari wizeye neza, ushobora kuvuga uti, "Nkeneye igihe cyo kubitekerezaho." Ibi biguha umwanya wo gusuzuma neza niba ushoboye cyangwa ushaka kwemera icyo kifuzo.

5. Kumenya ibyo ushoboye n’ibyo udashoboye

Ni ingenzi kumenya ibyo ushoboye n'ibyo udashoboye, kandi ukabigaragaza mu buryo bwiyubashye. Urugero, mu gihe usabwe gukora ikintu uzi ko kitajyanye n'indangagaciro zawe cyangwa ubushobozi bwawe, ushobora kuvuga uti, "Ntabwo nabasha kubyitaho uko bikwiye muri iki gihe." Ibi byerekana ko wubaha usaba, ariko kandi wubaha n'imbibi zawe bwite.

Kwishyiriraho imipaka ntarengwa ni ingenzi mu kurinda ubuzima bwiza bw'umubiri n'ubw'umwuka. Bigufasha kwirinda umunaniro ukabije, kugumana umwanya wo kwita ku byawe bwite, no kubaka umubano mwiza n'abandi. 


Singombwa ko usobanura buri cyemezo kuko akenshi bishobora gutuma ubyemera ku gitutu atari ubushake bwa we, menya amagambo ukoresha


Gufata umwanya ukabanza gutekereza ku cyifuzo cyawe ni ingenzi singombwa guhubuka banza ukoreshe inyurabwenge


Menya ibyo ushoboye n'ibyo udashoboye kandi ubigaragaze mu buryo bwiyubashye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND