RURA
Kigali

Abaganga bemeje ko Papa Fransisiko atarembye cyane ariko ntibazi niba indwara arwaye izakira

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:22/02/2025 16:15
0


Mu kiganiro n'itangazamakuru cyo ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, Dr. Sergio Alfieri, uhagarariye itsinda ry'abaganga barimo kuvura Papa Fransisiko, yatangaje ko ari koroherwa ariko kugeza ubu bakaba batari babasha kumenya niba indwara arwaye izakira.



Dr. Alfieri yatangaje ko Papa Fransisiko nta Mashini imufasha guhumeka arimo gukoresha. Avuga ko akuma akoresha rimwe na rimwe ari akamwongerera umwuka igihe agize Asima.

Abaganga batangaje ko Papa Fransisiko azaguma mu bitaro by'i Gemelli i Roma mu cyumweru gitaha kugira ngo akomeze gufashwa no kwitabwaho n'itsinda ry'abaganga bari kumwitaho. 

Nubwo abaganga bemeje ko Papa Fransisiko atarembye ku buryo icyo ategereje ari ukwitaba Imana gusa, basabye ko abantu bakomeza kumusabira, no kumusengera kugira ngo akomeze gukira.

Nk'uko Vatican News yabitangaje, kugeza uyu munsi Papa Fransisiko ufite imyaka 87, aracyari mu bitaro, ariko abaganga baratanga ikizere ko yitabwaho neza kandi ko ari kugenda yoroherwa.

Abakristu ndetse n'abandi bari gukurikiranira hafi iby'ubuzima bwa Papa Fransisiko barasabwa kugira ihumure no gukomeza kumuga inkunga y'amasengesho, mu gihe hakomeje gukorwa ibishoboka byose ngo akomeze guhabwa ubufasha bukenewe mu rwego rwo kureba ko yakora.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND