Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama yashimiye umuhanuzi Telvin Sowah nyuma yo kumusengera n’ubuhanuzi bwe ku matora y'Umukuru w'Igihugu muri Ghana yabaye mu 2024.
Umuhanuzi Telvin Sowah yakiriye intumwa za Nyakubahwa John Dramani Mahama nyuma y’uko ubuhanuzi bwe ku matora ya Ghana 2024 buje kuba impamo.
Uyu muhango wabereye ku rusengero rwa Prophet Sowah, aho Honorable Ankrah yagejeje ubutumwa bwa Perezida Mahama, amushimira ku bw’amasengesho ye n’ubuhanuzi mbere na nyuma y’amatora.
Honorable Ankrah yavuze ati: "Nishimiye kuba ndi mu rusengero uyu munsi. Noherejwe na Nyakubahwa John Dramani Mahama kugira ngo nshimire umuhanuzi Sowah ku bw’amasengesho ye n’ubuhanuzi mbere na nyuma y’amatora. Umuhanuzi Sowah yari afite icyizere mu butumwa bwe, nubwo hari abatemeranya n'ubuhanuzi bwe.”
Mu matora yabaye muri Ghana, John Dramani Mahama yegukanye intsinzi ku majwi 56.5%, atsinda Mahamudu Bawumia wari umukandida wa NPP wagize 41%. Bawumia yemeye ibyavuye mu matora.
Perezida Mahama yasezeranyije gukemura ibibazo by’ubukungu no kuzamura imibereho y’abaturage.
Uyu muhango wo gushimira Prophet Sowah wagaragaje ko Perezida Mahama aha agaciro amasengesho no guhabwa ubuyobozi n’abakozi b’Imana mu rugendo rwe rwa politiki.
Prophet Sowah na we yashimye cyane ubutumwa yagejejweho n’intumwa za Mahama, ashimangira ko Imana yakomeje kumuyobora mu buhanuzi bwe nk'uko bitangazwa na AP News.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO