Kara Alexander, umubyeyi w'imyaka 47 wo mu gace ka Dagenham, mu burasirazuba bwa Londoni mu Bwongereza, yahamijwe icyaha cyo kwica abahungu be babiri, Elijah w'imyaka 2 na Marley w'imyaka 5.
Selvin Thomas wari waratandukanye na Alexender amezi atatu ashize yagombaga kuza gufata abana muri wikendi, akaba yari afite impungenge z'uko Alexender nta butumwa yigeze amuha cyangwa ngo anitabe telefoni ahitamo kuza gufata abana.
Yatunguwe no gusanga abana bapfuye bari mu buriri bwabo muri etaje, ku itariki ya 16 Ukuboza 2022. Alexander yafashwe n'abashinzwe umutekano nyuma yo guhunga aho yakoreye icyaha.
Mu iburanisha ryabereye mu Rukiko rwa Kingston, Alexander yemeye ko yishe abana be abashyira mu bwogero, ariko avuga ko byari impanuka. Nyamara, nyuma y'amasaha agera kuri atandatu n'iminota 54 y'ibiganiro by'itsinda ry'abacamanza, yahamijwe ibyaha bibiri byo kwica.
Ibizamini byakorewe ku mibiri y'abana byagaragaje ko bapfuye bazize kubuzwa guhumeka. Byongeye kandi, basanzemo ibimenyetso by'ikoreshwa rya kanabisi mu maraso yabo 'Cannabis mother drowned sons father guilty murder'.
Ubushakashatsi bwakozwe mu Bwongereza hagati ya 1997 na 2006 bwerekanye ko 37% by'ababyeyi bishe abana babo bari bafite indwara zo mu mutwe, aho ababyeyi bari barigeze gukatirwa ibyaha by'urugomo no gukoresha ibiyobyabwenge.
Ibi byerekana ko ikibazo cy'ababyeyi bica abana babo gifitanye isano n'ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge.
Kara Alexander azakatirwa igihano ku itariki ya 11 Mata 2025. Umucamanza Bennathan yavuze ko ashaka kubona raporo nshya z'ubuzima bwo mu mutwe bwa Alexander mbere yo gufata umwanzuro ku gihano.
Kara Alexander umubyeyi wiyemerera ko yishe abana be babiri gusa akavuga ko byari impanuka
Elijah w'imyaka 2 na Marley w'imyaka 5 bishwe n'umubyeyi wabo bikaba bishora kuba byaraturutse ku businzi cyangwa ibibazo byo mu mutwe
TANGA IGITECYEREZO