RURA
Kigali

Afite intego yo gufasha abagabo 500 bataragira uburambe mu mibonano mpuzabitsina

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:22/02/2025 14:45
0


Umugore w’imyaka 28 y’amavuko, Annie Knight, uzwi nk"umugore ukunda imibonano mpuzabitsina kuburyo bukabije muri Australia," yatangaje ko afite intego yo kuryamana n’abagabo 1,000 mu mwaka wa 2025, harimo gufasha abagabo 500 bataragira uburambe mu mibonano mpuzabitsina.



Nubwo ibikorwa bye byateje impaka, Knight ashimangira ko ari "umwigisha" aho kuba "umugizi wa nabi," avuga ko afasha abantu bakuru bemewe n’amategeko kumenya imibonano mpuzabitsina mu buryo bwiza kandi bwubashywe 'Australia sexually active woman Annie Knight'.

Mu kiganiro yagiranye na Vice Magazine, Knight yagize ati: "Nifuzaga ko abantu bashyira imbaraga nyinshi mu kuntambamira bakabaye bantera inkunga mu kwigisha abantu bakuru imibonano mpuzabitsina." 

Yongeyeho ko ibikorwa bye byose bikorerwa mu bwumvikane kandi ko atajya akorana n’abatarageza ku myaka y’ubukure.

Knight yamenyekanye cyane mu mwaka wa 2024 ubwo yatangazaga ko yaryamanye n’abagabo 654 muri uwo mwaka, arenga intego ye yari yihaye yo kuryamana n’abantu 600.

Nubwo yahuye n’abanenga ibikorwa bye, avuga ko inshuti n’umuryango we bamushyigikiye kandi ko ibyo abandi bavuga bitamubuza gukomeza ibikorwa bye.

Mu rwego rwo kugera ku ntego ye nshya, Knight arateganya gukora ibikorwa byinshi byo gufata amashusho y’imibonano mpuzabitsina harimo no gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi ku munsi umwe. 

Nubwo yiteguye ko bizaba bitoroshye kubona umubare munini w’abagabo bataragira uburambe mu mibonano mpuzabitsina bashaka kwitabira, avuga ko yiteguye gukora uko ashoboye kugira ngo agere ku ntego ye.

Nubwo ibikorwa bye bikomeje guteza impaka no gukurura ibitekerezo bitandukanye mu muryango, Knight ashimangira ko intego ye ari ugufasha abantu kumva no kwishimira imibonano mpuzabitsina mu buryo bwiza kandi bwubashywe.






Knight," yatangaje ko afite intego yo kuryamana n’abagabo 1,000 mu mwaka wa 2025, harimo gufasha abagabo 500 bataragira uburambe mu mibonano






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND