RURA
Kigali

Uko Rayon Sports ishobora gukubitwa mu cyico!

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:19/02/2025 12:46
0


Rutahizamu Fall Ngagne na kapiteni Muhire Kevin ntabwo basoje umukino Rayon Sports yasezereyemo Rutsiro FC mu gikombe cy’Amahoro kubera imvune kandi aba ni bo bahetse iyi kipe.



Biramutse bikomeje ntawatinya kuvuga ko Rayon Sports yaba ikubiswe mu cyico kubera kubura Muhire Kevin na Fall Ngagne basohotse mu kibuga kubera imvune mu mukino Rayon Sports yasezereyemo Rutsiro FC mu gikombe cy’Amahoro.

Mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere aba bagabo bombi babifitemo akaboko gakomeye cyane kuko Fall Ngagne amaze gutsinda ibitego 12 muri shampiyona mu gihe Muhire Kevin amaze gutanga imipira 10 yabyaye ibitego.

Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin, ari mu rujijo ku bijyanye n’imikino iri imbere, nyuma yo kugira imvune mu mukino batsinzemo Rutsiro FC, bakayisezerera mu Gikombe cy’Amahoro.

Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura, itsinda ku giteranyo cy’ibitego 4-1. 

Nubwo yatsinze, iyi kipe yatakaje abakinnyi babiri b’ingenzi, ari bo Kapiteni Muhire Kevin na rutahizamu Fall Ngagne.

Nyuma y’uyu mukino, Muhire Kevin yatangaje ko yari amaze iminsi afite ikibazo cy’imvune, ndetse yagize imbogamizi mu kibuga bikarangira asimbuwe ku munota wa 30.

Yagize ati: "Imvune yanjye natangiye kuyigira ku mukino wa Kiyovu. Nari nabwiwe gukina uyu munsi ariko sinari niteguye neza."

Ku bijyanye n’uko ashobora kuboneka ku mukino wa Amagaju FC uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, Muhire yavuze ko atari afite gihamya y’igihe azamara hanze y’ikibuga.

Ati: "Sinzi neza igihe bizamara, bizaterwa n’ibisubizo by’abaganga. Ariko imikaya (hamstring) ikira hagati y’icyumweru kimwe nabiri, ndategereje kureba uko bizagenda."

Ntabwo ari Muhire wenyine wagize ikibazo cy’imvune, kuko na Fall Ngagne yasohotse mu kibuga ku munota wa 68, agaragaza ko atameze neza nubwo imvune ye itari ikanganye.

Kubura aba bakinnyi bombi bishobora kugira ingaruka kuri Gikundiro, cyane ko ari bo bayifasha kwitwara neza muri iyi minsi.

Rayon Sports ifite umukino ukomeye na Amagaju FC uzabera kuri Stade ya Huye ku wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare 2025 saa 17:00. Iyi kipe y’i Nyamagabe izwiho kugora amakipe akomeye, bikaba byitezwe ko uyu mukino uzaba ukomeye.

Muhire Kevin na Fall Ngagne bavunikiye rimwe mu mukino Rayon Sports yasezereyemo Rutsiro FC mu gikombe cy'Amahoro

Muhire Kevin na Fall Ngagne bavunitse mu minsi Rayon sports iri kwitegura gucakirana n'Amagaju mu mukino utoroshye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND