RURA
Kigali

U Rwanda rwavuze ko ibihano Amerika yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe bidasobanutse

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/02/2025 7:17
0


Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yavuze ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye Umunyamabanga wa Leta muri MINAFFET, Gen (Rtd) James Kabarebe, imushinja uruhare mu ntambara Umutwe wa M23 uhanganyemo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bidasobanutse ndetse nta shingiro bifite.



Ibi bikubiye mu itangazo Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda yashyize hanze mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 20 Gashyantare 2025 yamagana iby'ibi bihano.

Ni ibihano byo mu rwego rw'ubukungu, aho Minisiteri y’imari ya Amerika yatangaje ko byafatiwe Gen (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Muri iri tangazo, MINAFFET yagaragaje ko iyo ibihano biza kuba byakemura ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa RDC, mu karere hari kuba harabonetse amahoro mu myaka myinshi ishize.

Iyi Minisiteri kandi yagaragaje ko mu myaka 30 ishize ku mupaka w’u Rwanda wo mu Burengerazuba hahoze ingabo zigambiriye ikibi ariko zitigeze zifatirwa ibihano.

Izo Ngabo harimo iza Leta ya Congo (FARDC), iziri mu butumwa bwa SAMIDRC, Ingabo z'u Burundi, umutwe w'inyeshyamba wa FDLR ndetse n'abacanshuro b'Abanyaburayi aho bamwe muri bo bagera kuri 300 bafashijwe gusubira iwabo muri Romania banyuze mu Rwanda.

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda yagaragaje kandi ko kutagira icyo umuryango mpuzamahanga witaho ku bijyanye n’umutekano muke n’amakimbirane yakomeje kwiyongera akongejwe na Guverinoma ya Congo byagize uruhare rukomeye mu gukaza imirwano mu Burasirazuba bwa DRC. 

Iri tangazo rikomeza rigira riti: "Intego imwe y'u Rwanda ni ukugira umupaka utekanye. Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kubaho mu mahoro nta n'iterabwoba ry'ibibazo by’umutekano muke uturuka muri RDC."

U Rwanda rusobanura kandi ko ibihano, nta ruhare na ruto bitanga mu gutanga umutekano urambye, amahoro n’ituze ku bihugu byose byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ahubwo ko ibyo bihano bisobanuye kwivanga kw'amahanga bidafite ishingiro muri gahunda yashyizweho na Afurika ndetse bikaba bishobora guteza amakimbirane igihe kirekire. 

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda kandi yasabye umuryango mpuzamahanga gushyigikira no kubaha gahunda zo gukemura amakimbirane hisunzwe ibiganiro zafashwe n’Abanyafurika nk’uko ziherutse no kwemezwa n’inama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC n’iya Afurika Yunze Ubumwe kuko ariyo nzira yonyine yizewe yo kugera ku gisubizo kandi ko u Rwanda rwiyemeje bidasubirwaho kuyishyigikira.

Iti “Umuryango mpuzamahanga ugomba gushyigikira byimazeyo no kubahiriza inzira y’ubuhuza iyobowe na Afurika, iherutse gushimangirwa n’inama ihuriweho na EAC-SADC n’inama y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika. Iyi ni yo nzira yizewe igeza ku bisubizo hisunzwe ibiganiro. U Rwanda na rwo rushyigikikiye byuzuye iyo nzira y’ibiganiro.”

U Rwanda rwerekanye ko ibihano Amerika yafatiye Gen (Rtd) James Kabarebe bidasobanutse ndetse nta shingiro bifite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND