Gunner Jaysley Beck, umusirikare w'imyaka 19, yiyahuye nyuma yo gukorerwa ihohoterwa n'umuyobozi we, kandi inzego 'zingabo ntizikemure ikibazo cye.
Ku itariki ya 15 Ukuboza 2021, Gunner Jaysley Beck, umusirikare w'imyaka 19 mu ngabo z'u Bwongereza, yitabye Imana nyuma yo kwiyahura mu kigo cya gisirikare cya Larkhill Camp.
Ibi byabaye nyuma y'uko atanze ikirego ku gikorwa cy'iyicarubozo yakorewe n'umuyobozi mukuru w'itsinda rye, Bombardier Ryan Mason, ndetse n'ihohoterwa rishingiye ku gitsinda yakorewe na Battery Sergeant Major Michael Webber ariko akimwa amatwi hakabura nu wa mufasha ahubwo agaterwa ubwoba.
BBC yatangaje ko mu rubanza rwabaye ku itariki ya 20 Gashyantare 2025, Assistant Coroner Nicholas Rheinberg yemeje ko urupfu rwa Beck rwatewe n'uburyo ingabo z'u Bwongereza zakiriye ikirego cye, aho yavuze ko uburyo ingabo zagiye zifata iby'ikirego cye, byagize uruhare rukomeye mu rupfu rwe. Ibi byatumye Beck atinya gutanga ibindi birego, bigatuma agira ibibazo by'ihungabana bikomeye, bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwe.
Gunner Beck yari yarakozweho n'ubugizi bwa nabi mu buryo bwa cyber (messages), aho Bombardier Ryan Mason yamwohereje ubutumwa bugera kuri 4,600 amugaragariza amarangamutima ye, ndetse akamwereka igitabo kirimo inkuru y'urukundo.
Kuri Webber, nyuma yo gusohokana na Beck mu gikorwa cyo kunywa inzoga, yagerageje kumukoraho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, aho yamufashe mu buryo butari bwo.
Mu kirego cye, Beck yavuze ko yahuye n'ikibazo cyo kumva ko ashobora kuba yarasuzuguwe, kandi agatangira kwumva ko agomba guhisha ibyabaye kugira ngo abashe guhangana n'ubuzima mu gisirikare.
Umuryango we, wagaragaje ko ingabo z'u Bwongereza zagize uruhare mu kumuteza ikibazo cy'ihungabana, ndetse no kutamufasha neza igihe cyose yageragezaga kubivuga.
Leighann McCready, nyina wa Gunner Beck, yasabye ko abakoze ibi byaha babiryozwe, anagaragaza ko uburyo ingabo z'u Bwongereza zakiriye ikirego cya Gunner Beck bwari bubi, bwateje ibibazo by'ihungabana.
Ibi byatunguye benshi muri sosiyete y'u Bwongereza, nyuma y'uko mu kwezi gushize, abasirikare barenga 1,000 b'abagore batangaje ko bakorewe ihohoterwa ry'igitsina mu ngabo z'u Bwongereza.
Umuyobozi mukuru w'ingabo, General Sir Roly Walker, yagaragaje ko ibi ari ibintu bibabaje, kandi asaba abayobozi bakuru gukurikirana no gukuraho imyitwarire nk'iyi, hagamijwe kubungabunga no kurinda abasirikare bose.
Kuri ubu, ingabo z'u Bwongereza zamaganye imikorere mibi yagiye igaragara mu kibazo cya Gunner Beck ndetse no mu bindi bibazo byagiye bibaho mu gisirikare.
Umwanditsi : Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO