Umugabo wo muri Nigeria yashimiye umugore we kuba atamusaba amafaranga, ariko abantu bamuha urw'amenyo bavuga ko bibangamira iterambere.
Umugabo wo muri Nigeria yagaragaje ibyishimo bye avuga ko mu myaka 20 amaze abana n’umugore we, atigeze amusaba amafaranga yo kwiyitaho.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, uyu mugabo yashimye umugore we kuba umuntu wifasha, udasaba byinshi kandi woroshya ubuzima bwe.
Nk'uko byatangajwe n’urubuga Pulse Nigeria, uyu mugabo yavuze ko kuva bashakana, atigeze agura amavuta yo kwisiga cyangwa ibindi bikoresho byifashishwa mu kwita ku ruhu rw’umugore we, kuko we ubwe ahora yita ku bwiza bwe nta gitutu ashyize ku mugabo we.
Yongeyeho ko n’amafaranga yo kwiyitaho atigeze amubera umutwaro kuko umugore we ahora yigira, akoresha ayo yibonera.
Mu butumwa bwe, yagize ati: "Mu myaka 20 tumaranye, sinibuka kugura amavuta yo kwisiga. Iyo dufite icupa rinini rya Vaseline, umuryango wose turarikoresha. Umugore wanjye ahora yifasha, ntansaba amafaranga yo kwiyitaho. Ni umuntu woroshya ubuzima, ntajya ansaba ibintu byinshi, kandi ndabimushimira."
Aya magambo yahise atuma abantu benshi bagira icyo bavuga, bamwe bashima uyu mugore ku bw’ubwitange bwe, abandi bagaragaza impungenge ko kutagira ibyo usaba bishobora gutera umugore umunaniro cyangwa guhangayika.
Ku mbuga nkoranyambaga, abantu bagize ibitekerezo bitandukanye kuri iyi nkuru. Bamwe bagaragaje ko umugore wiyitaho ubwe ari uwo kwishimirwa, mu gihe abandi babonaga ko bidakwiye ko umugore atagira ibyo asaba kuko bishobora kugira ingaruka mbi ku mibereho ye.
Umwe yagize ati: "Abagore nk’aba ni beza ku bagabo batagira inyota yo gutera imbere cyangwa abatagira intego zihambaye mu buzima."
Hari undi wavuze ko "Kuba umugore wawe atagusaba ibintu byinshi cyangwa ngo agushyireho igitutu, niyo mpamvu utaratera imbere cyane. Wicaye gusa kuko nta kintu kikotsa igitutu."
Ibitekerezo nk’ibi byerekana ko iyi nkuru yatije umurindi impaka ku bijyanye n’uruhare rw’umugabo n’umugore mu iterambere ry’urugo.
Abasesenguzi mu mibanire y’abashakanye bavuga ko rushako rusaba ubufatanye, aho buri wese agira uruhare mu gutuma urugo rugenda neza. Nubwo ubwitange ari ingenzi mu muryango, ntabwo bukwiye gutuma umwe muri bo yirengagiza ibyifuzo bye bwite.
Iyi nkuru yakomeje gutuma abantu benshi bibaza ku kamaro k’ubwitange mu rushako n’ingaruka zabwo ku mibereho y’abashakanye. Nubwo umugabo yagaragaje ko yishimira kuba umugore we adamusaba amafaranga, hari abavuga ko umugore akwiriye guhabwa ibyo akeneye nk’uko n’umugabo abihabwa.
Ibi bikomeza kwerekana uko imyumvire ku bushyingiranwe ihindagurika bitewe n’umuco, imiterere y’abantu ndetse n’ibyo buri wese yumva bimushimisha mu mubano we n’uwo bashakanye.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO