Ibyishimo ni byose ku munyarwenya Fally Merci utegura ibitaramo bya Gen-z Comedy binyuze mu kigo CIM, nyuma yo guhembwa miliyoni 10 Frw mu irushanwa ngarukamwaka rizwi nka YouthConnekt ryabereye muri Convention Center ku nshuro ya 13.
Ni amarushanwa yasojwe
kuri uyu wa 18 Gashyantare 2025, aho hahembwe abantu icyenda bahize abandi mu
byiciro bitandukanye mu gushyigikira urubyiruko rukora ishoramari no
kuruzamura.
Mu mafaranga agera kuri miliyoni 500 Frw yatanzwe harimo arenga miliyoni
100 Frw zatsindiwe n’abantu icyenda bahize abandi mu byiciro byose barimo
n’Umunyarwenya Fall Merci watangije ibitaramo by’urwenya bya Gen-z Comedy.
Nyuma yo guhabwa
igihembo, umunyarwenya Fally Merci yatangaje ko rwari urugendo rutoroshye,
kuko rwari rurimo abahanga benshi bafite imishinga ihambaye, ariko akaba ari we
usekerwa n'amahirwe.
Ati: "Ni ibyishimo
byinshi kuba ari njye watwaye igihembo cya ArtConnekt ku nshuro ya mbere muri
'Performing Art'."
Merci yavuze ko atangira
guhatanira iki gihembo, yatekerezaga ko naramuka agitsindiye kizamufasha kurushaho kwiteza imbere, 'kuko miliyoni 10 zakora ibintu bizima.'
Yumvikanishije ko aya
mafaranga agiye kuyifashisha mu kugura ibikoresho bye bwite bikenerwa mu gutegura ibitaramo
bya Gen-z Comedy, mu gihe yari asanzwe abitangaho akayabo abikodesha.
Ati: "Buriya kugira
ngo kompanyi ibike amafaranga, ni uko ibintu biyajyana biba byagabanyutse
cyangwa bitagihari. Iyi si inguzanyo, ni ayanjye. Iyo ubonye amafaranga ikintu
akora; agufasha kugenda ahantu wari kuzagenda imyaka itanu mu gihe cy'umwaka cyangwa
imyaka ibiri."
"Izi miliyoni 10 Frw
zigiye gufasha Gen-z gutera imbere byihuse birushijeho, kubera ko hari ibyari
bisanzwe amafaranga bigiye kuvaho kubera iki gihembo."
Yasobanuye ko gutsindira igihembo nk'iki atari inzozi yigeze arota ubwo yatangiraga uyu mushinga, kuko yabitangiye nk'ibintu yumvaga akunze gusa.
Ati: "Gukora ibintu ukunda
birafasha, bizana umusaruro ariko ntabwo aba ari yo ntego. Intego ni uko
bigenda neza. Rero ibintu byose wakora iyo byagenze neza, kugenda neza ni uko
nawe hari aho bikugeza."
Uyu munyarwenya
yasobanuye iki gihembo kivuze ikintu gikomeye ku mushinga we wa 'Gen-z Comedy,'
aho yagize ati: "Ni igihembo kigaragaza ko ari ubayobozi, ari Abanyarwanda
bakunda ibintu dukora, baranabizi."
Yakomeje avuga ko nyuma
y'intambwe ikomeye nk'iyi, urugendo rukomeje kuko nta rwitwazo rundi ruhari
cyane ko n'amafaranga ahari kandi akaba yamaze kubona ko ashyigikiwe.
Ati: "Urabona ko
Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi baba badutekereje, kuba
bashyigikiye ubuhanzi, bigiye gufasha ubuhanzi."
Fally Merci yibukije
urubyiruko ko imishinga yahawe ibihembo ari iri gukora atari iri mu bitekerezo
gusa, abashishikariza gutangirira ku byo bafite batarebeye ku bandi.
Ati: "Ushobora
gukoresha ibintu ufite nonaha ngaha, ukagera ku byo ushaka udafite. Rero, ibyo
bitekerezo tubishyire ahagaragara. Akenshi dutangirira aho tubona ibintu kandi
si ho biba byaratangiriye. Ntiwigane umuntu uwo ari we wese wowe utangire nkawe
uvuge ngo ndahera kuri iki kuko nicyo nshoboye, ni na cyo mfite. Icyo
kizakugeza ku kindi ushaka, nugira ikinyabupfura no guhozaho."
Yashimiye Minisiteri
y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi ku bwo gushyigikira urubyiruko n’ubuhanzi
muri rusange. Ati “Ubuhanzi bwagutunga, nta bahanzi muzi butunze? Turashimira
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi kuba yaratekereje ku buhanzi
kuko ubuhanzi bugera kure.”
Minisiteri y’Urubyiruko
n’Iterambere ry’Ubuhanzi yatangaje ko mu marushanwa ya YouthConnekt 2024
hakoreshejwe arenga miliyoni 500 Frw mu guhemba abayitabiriye guhera ku rwego
rw’Umurenge kugera ku rwego rw’Igihugu.
Abiyandikishije bose
hamwe bari 2.268, abarushanyijwe ku rwego rw’Akarere 643, hahembwa 30 ku rwego
rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, aho buri wese yahawe miliyoni 1 Frw.
Hatanzwe kandi amahugurwa
y’ubucuruzi kuri ba rwiyemezamirimo 260 bafite imishinga itanga icyizere aho
uzabona make muri abo azahabwa miliyoni 1 Frw yo kumuherekeza mu gihe hahembwe
arenga miliyoni 125 Frw ku bahize abandi.
Ibyo
wamenya ku rugendo rwagejeje Fally Merci kuri Gen-z Comedy
Umunyarwenya Fally Merci yigeze guhishura ko urugendo rw’ibitaramo bya Gen-z Comedy yabitangije yifashishije ibihumbi 70Frw nayo yari yahawe nka ‘Minerval,' mu gihe kuri ubu bikaba byinjiza ama miliyoni.
Fally Merci yahishuye ko
igitekerezo cya Gen-z cyamuje mu mutwe mu gihe cya Covid-19 ubwo ibitaramo
byahagararaga benshi mu bakoraga umwuga wo gusetsa bakayoboka filime mu gihe we
byamunaniye.
Merci wakoraga urwenya,
yaje kugira igitekerezo cyo gushakisha abanyempano bashya ku buryo abateguraga
ibitaramo binini bazongera kubisubukura bamwiyambaza akajya abaha
n’abakizamuka.
Fally Merci uri mu
banyarwenya bazamukiye mu bitaramo bya Nkusi Arthur, yaje kujya kumugisha inama
kuri uyu mushinga, amusaba ko baba abafatanyabikorwa ku buryo ibitaramo bye
yajya amuha umwanya w’abanyempano bashya.
Yavuze ko nyuma y’uko
Nkusi Arthur abasuye agashima impano zabo, bayemereye kubatumira muri Seka Live
ariko atanga umukoro ko bahagarika kwitoza bonyine ahubwo bagatumira abandi
kugira ngo barebe uko urwenya rwabo rwakirwa.
Ati: “Mbere twabaga
twitoza twenyine, ugasanga umuntu aratera urwenya bagenzi be bagaseka kugira
ngo nabo nibajyaho aseke, nyuma rero nibwo twatangiye gutekereza gukora
ibitaramo hakaza abandi bantu ku buryo noneho byajya bidufasha kwisuzuma.
Igitaramo cyabo cya mbere
cyabaye ku wa 21 Werurwe 2022, nyuma y’amezi ane abanyarwenya bitoza ariko
batarabona igitaramo.
Iki gihe abanyarwenya
bari bamaze kuba 32, mu gutegura iki gitaramo cya mbere narwo rwari urundi
rugamba kuko atari afite aho azajya agikorera.
Fally Merci wabanje
gushakishiriza muri hoteli, banze kumwakira yigira inama yo kujya gutira ihema
ryo muri ArtRwanda-Ubuhanzi.
Nyuma yo kwemererwa
gukorera mu ihema rya ArtRwanda-Ubuhanzi, Fally Merci wari ufite ibihumbi 70
Frw yari yahawe ngo yishyure isomo abone uko akora ikizamini yaje kuyashoramo.
Umunsi wa mbere w’igitaramo
cya Gen-z, kwinjira byari ubuntu ateganya kubona abantu barenga 70 bonyine.
Nyuma yo gutumira inshuti
ze n’abo biganaga akababura, Fally Merci yigiriye inama y’uko igitaramo cya
kabiri yatumira Rusine ahita atangira kwishyuza 5000 Frw.
Uyu munyarwenya ahamya ko
igitaramo cye cya mbere cyitabiriwe n’abantu bagera kuri 20 bimuha icyizere
cy’uko abikomeje yazagera kure.
Ibitaramo bye byakomeje
akajya abikora kabiri mu kwezi, rya hema yatijwe aza kurivanwamo n’imvura kuko
umunsi umwe yaje kugwa bari mu gitaramo abantu baranyagirwa.
Imvura ikimwimura muri
ArtRwanda-Ubuhanzi, Fally Merci wari watangiye kubona ubushobozi, yaje
kwimukira muri Mundi Center i Gikondo.
Yahamaze igihe kugeza
ubwo Umujyi wa Kigali waje guhagarika iki kigo nticyongere kwakira ibitaramo
biba ngombwa ko yimuka.
Yimukiye muri Camp Kigali
aho kugeza uyu munsi ari gukorera ibi bitaramo bikunzwe n’abatari bake.
Nubwo yanyuze mu rugendo
rurerure, Fally Merci ahamya ko ashimishwa no kuba igitekerezo cye cyaratanze
umusaruro kuko kugeza uyu munsi uretse kuba byitabirwa cyane ariko cyatangiye
kuzamura abanyempano.
Fally Merci yegukanye miliyoni 10 Frw mu irushanwa rya 'YouthConnekt Awards 2024'
Ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo kwegukana igihembo cyatangwaga ku nshuro ya mbere
Fally Merci yatangaje ko iki gihembo kigiye kumufasha kurushaho guteza imbere umushinga we wa 'Gen-z Comedy'
TANGA IGITECYEREZO