Mu birori by’amateka byabereye i Londres mu nyubako izwi nka O2 Arena, Lewis Hamilton yagaragaye bwa mbere nk'umukinnyi wa Ferrari, yambaye umwenda utukura w’iyi kipe ifite amateka akomeye muri shampiyona ya Formula 1.
Ibi birori byatangije ku mugaragaro
umwaka wa 2025 wa F1, bikaba byitabiriwe n’amakipe yose 10 n’abakinnyi bose 20
bazahatana uyu mwaka.
Hamilton, watwaye ibikombe birindwi
bya shampiyona akinira Mercedes, yinjiye muri Ferrari agamije gushaka icya
munani, cyatuma yandika amateka mashya mu mukino wa F1. Mu ijambo rye,
yatangaje ko yumva ameze nk’uwasubiranye imbaraga nshya.
Lewis
hamiliton yagize ati “Ndumva meze nk’uwavuguruwe. Nshishikajwe n’ibihe biri
imbere, kandi nishimiye kuba umwe mu muryango wa Ferrari
Iki gitaramo cyagaragayemo ibihe by’udushya, birimo igitaramo cy’abahanzi barimo Machine Gun Kelly watangiye ibirori, mu gihe Take That barisoje.
Abakinnyi nka Charles Leclerc, Lando
Norris, Oscar Piastri, Fernando Alonso na George Russell ni bamwe mu bakunzwe
cyane n’abafana bagaragaje ibyishimo byinshi.
Hamilton n’umuyobozi wa Ferrari,
Frédéric Vasseur, bahise berekeza mu Butaliyani nyuma y’ibirori, aho kuri uyu
wa Gatatu bagomba kumurika ku mugaragaro imodoka nshya ya Ferrari izakoreshwa muri
shampiyona ya 2025.
Ibi birori byabaye ubwa mbere muri
F1, bikaba byaciye agahigo ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu basaga miliyoni
1.1 barebye uyu muhango imbonankubone kuri YouTube, naho abarebye bose hamwe
bagera kuri miliyoni 4.6.
Ku rundi ruhande, hari n'ibihe
by’amarangamutima akomeye, aho umuyobozi wa Red Bull, Christian Horner,
yakiriwe nabi n’abafana bamuvugirije induru, mu gihe Max Verstappen, ufite
ibikombe bitatu bya shampiyona, yahawe amashyi menshi.
Toto Wolff, umuyobozi wa Mercedes,
yavuze ko iki gikorwa cyanditse amateka mashya mu rugendo rwa F1. Ati “Iki ni igikorwa gikomeye cyerekana
iterambere rikomeje muri F1. Biragaragara ko uyu mukino ukomeje gukundwa ku
rwego mpuzamahanga,”
Ubu hibazwa uko Ferrari izitwara muri uyu mwaka w’imikino, by’umwihariko ku bufatanye bwa Hamilton na Leclerc. Ese uyu mwaka uzaba uwo gutwara igikombe cya munani kuri Hamilton? Ibi byose bizagaragarira mu mpera za shampiyona.
Lewis Hamiliton yerekanwe nk'umukinnyi mushya wa Ferrari
TANGA IGITECYEREZO