RURA
Kigali

Umukunzi wa Selena Gomez arara arota yatewe indobo

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:18/02/2025 18:22
0


Benny Blanco yatangaje ko ahorana umutima uhagaze ko Selena Gomez yazabyuka agahita amutera indobo ntacyo bapfuye.



Producer Benny Blanco uri mu rukundo rweruye na Selena Gomez, yahishuye ko ahorana umutima uhagaze y’uko isaha n’isaha uyu mukobwa yihebeye yabyuka iby’inkundo byamuvuyemo hanyuma bagahita bashwana.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na The Magazine aho yavugaga ko Selena ariwe mukobwa w’inzozi ze, gusa umutima uhagaze akaba ari cyo kintu afite magingo aya kuko aba akeka ko uyu mugore yabyuka yashyize ku ruhande iby’inkundo.

Yagize ati “Kumufata ntabwo biba bihagije. Mba numva namubamo imbere mu mubiri we wose. Mwiyumvamo ku buryo ntasobanura. Ndishimye cyane.”

Yakomeje agira ati “Mporana akamwenyu umunsi wose ariko na none mba mpangayitse ko umunsi umwe azabyuka agahita avuga ati ‘Ibiki?’ Reka reka.”

Ku rundi ruhande, Selena Gomez avuga ko kuva yahura na Benny bagakundana byatumye yiyumva nk’umuntu w’agaciro kuruta uko yahoze mbere ndetse akemeza ko yahuye n’uwo amahitamo ye yahoze yifuza.

Benny Blanco na Selena Gomez bahuye bwa mbere mu mwaka wa 2013 bahujwe na nyina wa Selena hanyuma mu mwaka wa 2023 batangira gukundana kugeza babanye mu Ukuboza 2024.

Ku wa 13 Gashyantare 2025, aba bombi bateguje ibikorwa bya muzika bakoranye uretse kuba ari abakunzi ahubwo biyemeje no guterana ingabo mu bitugu mu mwuga w’umuziki ubatunze bose.


Selena Gomez n'umukunzi we Benny Blanco bari mu bihe byabo byiza


Benny Blanco yikanga kenshi Selena Gomez amutera indobo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND