RURA
Kigali

CG Felix Namuhoranye yakiriye aba Ofisiye bakuru ba Polisi

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:18/02/2025 8:03
0


Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yakiriye itsinda ry’aba Ofisiye bakuru ba Polisi harimo n’abaturutse mu bihugu umunani byo muri Afurika bitabiriye amasomo ajyanye n'ubuyobozi (Police Senior Command and Staff Course), icyiciro cya 13, ku cyicaro gikuru cya Police, Kacyiru.



Polisi y'u Rwanda yatangaje ko, aba ba ofisiye bari mu rugendoshuri rw’iminsi itanu imbere mu gihugu, rwatangiye ejo kuya 17 Gashyantare 2025, rufite insanganyamatsiko igira iti: “Umutekano ushingiye ku mibereho y’abaturage: Uburyo bwo gukumira ibyaha.” 

Uru rugendoshuri ni igice cy’amasomo y’umwaka wose bigira mu Ishuri Rikuru rya Polisi (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi yagaragaje ubufatanye bwa Polisi n’abaturage nk’ishingiro ry’umutekano, no gukumira ibyaha. Yanagaragaje kandi ko ari ngombwa ko ikoranabuhanga ryitabwaho mu rwego rwo kunoza inshingano, gukorera mu mucyo mu kurushaho kubumbatira umutekano ku bantu bose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND