Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje imitekerereze idahwitse Abakoloni bari bafite ubwo 'bapyinagazaga' Afurika, n'amasomo Abanyarwanda bakwiye kubyigiraho arimo no kumenya kwigira.
Mu butumwa yanyujije kuri
X, Minisitiri Utumatwishima yakomoje ku mitekerereze Abakoloni bari bafite mu
myaka bamaze bakoloniza Afurika, birimo no kuba bari bazi ko Abanyafurika
batazongera kumenya kwihitiramo ikibakwiye.
Ati: "Abakoloni bari
bazi ko imyaka badupyinagaje tutazongera kugira ubwenge bwo kwihitiramo
igikwiye. Bari bazi ko tuzahorana imitekerereze y'ubucakara."
Yavuze ko bumvaga nta
muyobozi wa Afurika watunganya igihugu cye, kikagira umutekano imyaka 30,
kikagira isuku, kandi kikubaka umubano ugifasha gutera imbere ubudasubira
inyuma, yumvikanisha Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.
Dr. Utumatwishima
yakomeje avuga ko Abakoloni batekerezaga ko nta muyobozi wa Afurika wamenya
ubwenge bw’ahakomoka iterambere no kubaka ubukungu burambye bw’igihugu uretse
inkunga no gusabiriza, bakumva ko 'nta muyobozi wa Africa wakubaka umubano
n’abaturage be agakundwa hafi 100% n’abaturage be.'
Ati: "Bamenyereye ko
gucamo ibice abaturage ari byo bituma badushobora. None mu Rwanda twarenze
iyo myumvire, aho kudushyigikira bari kubituziza."
Yavuze ko bari barakoze
irerero rya FDRL bagamije kuzarikoresha ngo risenye u Rwanda igihe
bazabishakira. Ati: "None kurwanya ko FDRL itsindwa burundu babigize
icyaha ku Rwanda kuko ni umwana wabo (ba Mpatsibihugu)."
Minisitiri Dr
Utumatwishima yagaragaje ko iturufu imwe Abakoloni basigaranye ari ukudindiza
Abanyafurika n'Abanyarwanda by'umwihariko, kubakereza, no kubicisha
inzara.
Ati: "Icyo batazi
nI uko inzara itabuza Imfura gukotana. Inkotanyi zashonje imyaka myinshi ariko
zibohora u Rwanda, nta nzara badutera yatuma duhindura kuba abo turi bo."
Icyo bitwigisha
ni uko kubaho kwacu bigomba gushingira kuri twe. Tukimenya, tukirwanirira kandi
tukanamba turi kumwe twese. Kuko nta mvura idahita."
Minisitiri Utumatwishima
atangaje ibi nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa 18 Gashyantare 2025, ni bwo
Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo imenyesha ko yahagaritse amasezerano
y’imikoranire n’u Bubiligi mu mishinga igamije iterambere, kuko bwahisemo
gufatanya na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu
bukangurambaga bugamije gukomanyiriza u Rwanda ngo ruhagarikirwe inkunga yo
kwifashishwa mu rugamba rw’iterambere.
U Rwanda rwagaragaje ko
nubwo Umuryango Mpuzamahanga uhamagarirwa gushyigikira inzira z’ubuhuza
bwemejwe na Afurika Yunze Ubumwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Imiryango ya
EAC na SADC mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, u
Bubiligi bwahisemo gufata uruhande rwa RDC, bujya mu bukangurambaga bufatanyije
na RDC bugamije gukomanyiriza u Rwanda ku kubona inkunga zigamije iterambere ku
ruhando mpuzamahanga.
Itangazo ryakomeje riti
“U Bubiligi bwahisemo icyemezo gishingiye kuri politiki cyo guhitamo uruhande
muri aya makimbirane kandi bubifitiye uburenganzira, ariko kuvanga ibikorwa
by’iterambere na politiki ni ibintu bidakwiye. Nta gihugu mu Karere gikwiye
gukumirwa mu kubona inkunga igamije iterambere nk’intwaro yo kugishyiraho
igitutu.”
U Rwanda rwagaragaje ko
ibihano bishingiye ku kubogamira ku ruhande rumwe ari ukwivanga kudakenewe
kandi bishobora guhungabanya no guca intege imbaraga z’Abanyafurika mu rugendo
rugamije gushaka amahoro ndetse bikanadindiza kugera ku gisubizo cy’amahoro
kuri ayo makimbirane ku buryo burambye.
U Bubiligi bwari
bufitanye n’u Rwanda amasezerano y’imikoranire mu nzego zirimo ubuzima,
ubuhinzi, iterambere ry’imijyi, n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.
Ibyo byose byakorwaga hibandwa ku guteza imbere imiyoborere myiza, kurengera
ibidukikije ndetse n’uburinganire.
Amasezerano y’imikoranire
n’u Bubiligi mu mishinga y’iterambere u Rwanda rwasheshe, yari ifite agaciro ka
miliyoni 95 z’Amayero [asaga miliyari 140 Frw] kuva mu 2024-2029, aho kuri ubu
ayari asigaye gukoreshwa ari agera kuri miliyoni 80 z’Amayero [asaga miliyari
118 Frw].
TANGA IGITECYEREZO