Umupadiri wo muri Diyosezi ya Awka, Padiri Fr. Jude Muokwe, arashinjwaga gukubita no gukomeretsa umwarimu w’umupfakazi w’imyaka 50, Ikeorah Maureen akoresheje ikiboko, kubera ko yasabye kongererwa umushahara.
Ibi byateje imvururu aho abantu bakomeje kugaya uyu Mupadiri bavuga ko adafite indangagaciro z’Abapadiri kandi ko atari akwiye gupfusha ubusa icyubahiro afite.
Amashusho yakomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga yerekanaga Ikeorah arira cyane ubwo yerekanaga ibikomere yatewe n’inkoni yakubiswe n'uyu Mupadiri.
Uyu wahohotewe akomoka muri Anambra, ni umwalimu mu ishuri ribanza ryitwa Angel riherereye muri Ifitedunu, ni ishuri rya Kiliziya Gatolika, Padiri Muokwe akaba ari we muyobozi mukuru waryo.
Nubwo impamvu nyayo yateye iri hohoterwa itaramenyekana neza, raporo zimwe zivuga ko uyu mupadiri yahohoteye uyu mupfakazi kubera ko yasabye kongererwa umushahara, izindi zikavuga ko yamuhoye ko yari asabye guhabwa agahimbazamusyi ku masaha y’inyongera akora.
Abajijwe impamvu Padiri yamukubise, umugore yagize ati: “Yanjijije ubusa pe! Yaje avuga ko nakoranye inama n'abandi balimu, kandi mu by'ukuri ntabwo nigeze nkoresha inama iyo ari yo yose, yansohoye ankubita ikiboko n’umujinya mwinshi avangamo n’inshyi.”
Yakomeje agira ati “Namwe ni murebe mu maso hanjye, mu mugongo hanjye hose n'amaguru yange yose n’ibikomere gusa.”
Icyakora, uyu mupadiri, ntiyigeze ahakana ibyo ashinjwa, gusa ntiyigeze agira icyo atangaza kuri iki ibazo.
Ati"Sinshobora kuvugana namwe! Sinshobora kuvuga kuri iki kibazo, cyane cyane n'umuntu ntazi".
Uku niko Padiri Muokwe yabwiye abanyamakuru bamuhamagaye kuri telefone nk'uko tubikesha ikinyamakuru The Star.
Umwalimu w'imyaka 50 yakubiswe na Padiri aho bikekwa ko yazize gusaba kongererwa umushahara
TANGA IGITECYEREZO