Jacques Irambona uzwi nka Jacques Worshipper mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yongeye gukora mu nganzo mu ndirimbo yise 'I Will Exalt You,' yahawe n'Imana ubwo yari mu nzozi asinziriye.
Indirimbo ‘I
Will Exalt You’ imaze amasaha macye igiye ahagaragara, ni indirimbo yo kuramya
iri mu rurimi rw’Icyongereza, ikaba imara iminota 11 n’amasegonda 35.
Ubwo yaganiraga na
InyaRwanda, Jacques Worshipper yatangaje ko inganzo y’iyi ndirimbo yashibutse
mu nzozi, akaba yahisemo kuyishyira hanze iri mu Cyongereza kuko ari rwo rurimi
yayihishuriwemo.
Yagize ati: “Inganzo y'iyi ndirimbo yaje ndi mu nzozi nsinziriye ndetse uko yangezeho niko nayanditse; mu rurimi rw'Icyongereza ni rwo yaririmbwemo.
Ikubiyemo amagambo
aboneka muri Bibiliya (Zaburi 145:1, Zaburi 63:1 na Yesaya 4:12) avuga gushima,
kuramya no gushyira hejuru izina ry'Imana mu bihe byose yaba ibihe byiza
cyangwa ibihe bikomeye. Ni isezerano rikomenye nagiranye n'Imana mu iyerekwa
ryo kuyikorera mu buryo butagira umupaka.”
Uyu muramyi yakomeje
avuga ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo nshya ari ubugaruka ku kwizera
gukomeye no kumenya ko Imana isumba byose, bukaba bugenewe abantu bose, cyane
cyane abakunda kuramya no guhimbaza.
Yavuze ko yasohoye iyi
ndirimbo muri iki gihe kuko ari igihe abantu bakeneye gukomeza kwizera Imana, kuyiramya
no kuyishyira hejuru. Ati: “Kandi ndizera ko ko izabafasha mu rugendo rwabo rwo
kuramya Imana bafite ibyiringiro.”
Ni indirimbo yiyambajemo Fidelie
na Claudine bahuriye mu mashuri yisumbuye bose bakunda kuramya Imana. Ahamya ko
yatekereje gukorana na bo kuko ari abaririmbyi bafite impano kandi bafite
ubuhamya bwiza.
Ati: “Nabatekerejeho kuko
basanzwe bafite ubunararibonye n’umwete mu kuramya, kandi umwimerere w'ijwi
ryabo wari uhuye neza n’iyi ndirimbo.”
Jacques Worshipper yavuze ko umwaka wa 2024 wamusigiye
amasomo menshi, kandi ko wamubereye igihe cyo gukura no gukomeza kwagura
ivugabutumwa rinyuze mu muziki.
Akomoza kuri gahunda afite muri uyu mwaka, yagize ati:
“Mfite intego yo gusohora izindi ndirimbo nshya no gukomeza kwegera abakunzi
banjye binyuze mu bihangano bifite ubutumwa bwimbitse.”
Yatangaje ko iyi ndirimbo yamutwaye asaga 750,000 Frw
hakubiyemo ayo gutunganya amajwi n’amashusho. Ni indirimbo ya gatatu kuri EP
aheruka gusohoraho yise “Arise and Shine”, ikaba yaramaze amezi icumi ikorwa
mbere y'uko ijya hanze.
Uyu muramyi avuga ko
imbogamizi ahura nazo mu gukora umuziki harimo kuba bihenze, imvune nyinshi,
abacantege, gukenera ubundi bushobozi bumufasha gukomeza gukora umuziki, kubura
inkunga y’itangazamakuru mu gusakaza ibihangano bye n’ibindi. Gusa nubwo bimeze
bityo ntatakaza icyizere ahubwo avuga ko ‘iyo uri kumwe n'Imana byose bishoboka
hamwe no kubikunda ndetse no gusenga.’
Imwe mu ntego zikomeye
uyu muhanzi afite ni ukwamamaza ubutumwa bwiza, akazana abantu benshi kuri
Kristo abinyujije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Jacques Worshipper
yongeyeho ko afite intego yo kuba umuhanzi ukomeye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, abinyujije
mu kuririmba mu ndimi zitandukanye, ku buryo azagera ku rwego rusumba bakuru be
muri uyu muziki.
Yavuze ko bamwe mu
bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana afatiraho urugero harimo
Israel Mbonyi, James na Daniella, Meddy ndetse na Elayone Music.
Jacques Worshipper yasoje
asaba abakunzi b’ibihangano bye n’abaramyi muri rusange, gukomeza kumushyigikira,
gusakaza ubutumwa bw’iyi ndirimbo nshya no gukomeza kuyikoresha mu bihe byabo
byo kuramya Imana, aboneraho no guteguza indi ndirimbo iri gutegurwa izajya
ahagaragara vuba, ifite ubutumwa bukomeza imitima y’abayumva.
Uretse indirimbo ‘I Will
Exalt You,’ uyu muhanzi afite izindi ndirimbo zirimo iyitwa ‘Arise and Shine,’ Naramwizeye
na Tuzahora Duhimbaza.
Ubusanzwe Jacques Worshipper
akora umwuga wo kuririmba avuga ko yihebeye mu buzima bwe, akawufatanya
n'umurimo w’ubuvuzi, ndetse n'ishuri kuko yakomeje kwiga n'ubundi ibijyanye n'ubuvuzi.
Jacques Worshipper uri mu baramyi batanga icyizere, yashyize hanze indirimbo iri mu Cyongereza
Yavuze ko indirimbo ye nshya yashibutse mu iyerekwa yagize ubwo yari mu nzozi asinziriye
Avuga ko iyi ndirimbo yamutwaye asaga 750,000 Frw
Ni indirimbo yumvikamo ijwi rya Claudine, umuramyi w'umuhanga
Muri iyi ndirimbo nshya humvikanamo na Fidelie
TANGA IGITECYEREZO