RURA
Kigali

Kwivugisha ni ibisanzwe cyangwa ni ikimenyetso cy’ibibazo byo mu mutwe?

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:17/02/2025 10:23
0


Ese ujya wisanga uri kwivugisha? Si wowe gusa bibaho, abantu benshi bikunze kubabaho, haba kwivugisha mu bitekerezo cyangwa bagasohora ijwi bakavuga cyane. Ese ni ibisanzwe cyangwa ni ikimenyetso cy’uburwayi bwo mu mutwe?



N’ubwo bisa nk’aho bidasanzwe kandi bitamenyerewe, abahanga mu by'imitekerereze bemeza ko kwivugisha bifite akamaro kadasanzwe. 

Bitandukanye n’imyumvire ishaje ivuga ko kwivugisha ari ikimenyetso cy’ihungabana cyangwa ibindi bibazo byo mu mutwe, ahubwo bigaragaza uburyo ubwonko bw’umuntu butangaje mu guhuza ibitekerezo n'amarangamutima. 

Abahanga muby’imitekererze bavuga ko uko umuntu yivugisha ku giti cye, bishobora kugira akamaro gakomeye mu kunoza imitekerereze, amarangamutima no kongera imikorere myiza y’ubwonko. 

Dore icyo abahanga bavuga kuri iyi myitwarire, icyo ivuze n'impamvu ifite akamaro kuruta uko ubitekereza:

Nk’uko Gary Lupyan, umuhanga mu by’imitekerereze akaba n’umwalimu muri kaminuza ya Wisconsin avuga ko kwivugisha mu bitekerezo bishobora kugufasha mu kubona ibisobanuro ku bibera mu bitekerezo byawe, anagaragaza ko bishobora gushimangira ubuzima bwawe bwiza bwo mu mutwe. 

Umuhanga mu kuvura indwara zo mu mutwe Anne Wilson Schaef nawe avuga ko kwivugisha bishobora kuba uburyo bwiza bwo kurekura amarangamutima yawe. 

Avuga ko aho kuguma uhangayitse cyangwa uri mu rujijo, ntacyo bitwaye kwivugisha ku giti cyawe wibaza kuri ibyo bibazo hanyuma bikagufasha kuruhuka. 

Uburyo umuntu yivugisha ku giti cye birahambaye cyane, ubushakashatsi bwerekana ko bishobora guhindura byinshi mu buryo ukemura ibibazo, kongera ubushobozi bwo gukemura ibibazo, kumenya kubabarira, bikanagufasha kwita ku marangamutima yawe.

Iyo kwivugisha bikozwe mu buryo bwiza, bishobora gufasha mu buryo butandukanye. Abashakashatsi bemeza kandi ko bifasha mu guhangana n'ibibazo bitoroshye, bikaba bishobora no kugabanya imihangayiko, kwisuzugura, isoni n’agahinda gakabije.

Mu gihe bikunda kukubaho, ntibigomba kugutera isoni habe na gato, ni ibintu bisanzwe kandi akenshi bifasha mu buryo ubwonko bw’umuntu bukora, harimo no kuzamura imibereho myiza no kubasha kugenzura amarangamutima y’umuntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND