RURA
Kigali

Uyu munsi mu mateka: Papa Francis yagizwe umushumba wa 266 wa Kiliziya Gatolika

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:13/03/2025 8:54
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki ya 13 Werurwe ni umunsi wa 72 mu minsi izaranga uyu mwaka, hasigaye 293 ngo ugere ku musozo.

Kuri iyi tariki, hari ibintu by’ingenzi byagiye biba mu mateka y’isi. Bimwe muri byo ni ibi bikurikira:

1781: William Herschel yavumbuye umubumbe wa Uranus.

1881: Umwami w’u Burusiya, Alexander II yahitanywe na bombe yatewe iruhande rw’ingoro ye.

1897: Kaminuza ya San Diego State nibwo yashinzwe

1930: Inkuru y’ivumburwa ry’umubumbe wa Pluto yanyujijwe muri Kaminuza ya Harvard.

1957: Abanyeshuri bo muri Cuba baharaniraga impinduramatwara bateye ingoro ya Perezida Fulgencio Batista yari iherereye i Havana bashaka kumwivugana; imirwano yaguyemo abantu 40.

1979: Maurice Bishop wari ukuriye ishyaka ryitwa ‘New Jewel Movement’ yahiritse ku butegetsi Minisitiri w’Intebe, Eric Matthew Gairy nta maraso amenetse muri Grenada.

1996: Muri Dunblane mu Bwongereza, abanyeshuri bo mu mashuri abanza bagera kuri 16 n’umwarimu umwe bishwe barashwe n’umwicanyi kabuhariwe Thomas Watt Hamilton na we waje guhita yiyahura.

2012: Mu Busuwisi imodoka nini zitwara abantu zaragonganye abagera kuri 28 bahasiga ubuzima.

2013: Papa Francis yaratowe, aba umushumba wa 266 wa Kiliziya Gatolika.

2016: Muri Turikiya habaye iturika rikomeye, abantu bagera kuri 37 barapfa abandi 127 barakomereka.

2016: Abagabo batatu bari bitwaje intwaro bateye hoteli ebyiri zo muri Côte d’Ivoire bica abantu 18 bakomeretsa 33.

Bamwe mu bavutse kuri iyi tariki:

1798: Abigail Fillmore, wari umufasha wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Millard Fillmore.

1926: Carlos Roberto Reina, wabaye Perezida wa Honduras.

1985: Alcides Araujo Alves, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil.

Bamwe mu bitabye Imana kuri iyi tariki:

1202: Mieszko III the Old, wabaye Umwami wa Pologne.

1854: Jean Baptiste de Villere, wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa.

1901: Benjamin Harrison, wabaye Perezida wa 23 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

2001: Henry Lee Lucas, Umunyamerika w’umwicanyi kabuhariwe.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND