RURA
Kigali

Wari uzi ko ibara ukunda rishobora kugaragaza myitwarire yawe?

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:12/03/2025 16:52
0


Ese wari uzi ko amabara ukunda ashobora guhishura byinshi ku miterere n’imyitwarire byawe?



Ibara ukunda, ryaba umukara, umweru, umuhondo, ubururu, cyangwa icyatsi, rishobora kwerekana uko ubaho, niba ukunda ubuzima bworoshye cyangwa ukunda ukunda ibijyanye n’ubuhanzi. Abahanga mu by’imitekerereze basobanura ihuriro riri hagati y’amabara n'imiterere y'umuntu.



Amabara ukunda ntabwo aba ari ukubera amarangamutima yawe gusa, ahubwo ashobora no kugira byinshi agaragaza ku myitwarire n’imyumvire yawe. 

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa mu myaka itandukanye bwagaragaje icyo buri bara ryerekana mu bijyanye na kamere ya muntu, imyitwarire mu kazi, n’urwego rwo gukora cyane cyangwa ubunebwe.

Ufite ibara ukunda cyane, ndetse n’iyo ugiye kugura imyenda cyangwa inkweto niryo uba ushaka guhora ugura. Hari impamvu abantu bamwe bakunda amabara yijimye abandi bagakunda amabara apika. 

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza yo murim Leta Zunze ubumwe za Amerika yitwa University of Maryland bugaragaza ko abantu bakunda amabara atandukanye bitewe n’impamvu zitandukanye. Usanga ab’igitsina gore bakunda amabara atandukanye n’aya’ab’igitsina gabo.

Abagore akenshi baba bakunda amabara apika mu gihe abagabo bakunze kuba bakunda amabara yijimye. Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko umuntu ashobora gukunda amabara bitewe n’aho yakuriye n’abo bakuranye, aho usanga akenshi abantu bakunze kubana cyane bakunda amabara amwe. 

Inyandiko yasohotse mu kinyamakuru, E-Counceling.com igaragaza ubushakashatsi butandukanye buvuga ku mabara abantu batandukanye bakunda n’imyitwarire yabo. Dore icyo amabara atandukanye n’icyo asobanura ku myitwarire n’imico y’abantu bayakunda:

Umukara: Abantu bakunda ibara ry’umukara bakunze kuba ari ba bantu bakunda ubuyobozi ndetse no kugira ijambo mu bandi. Ariko na none ubushakashatsi bugaragaza ko aba bantu akenshi bakunda guhindagurika, ugasanga igihe kimwe barishimye, ikindi bababaye. Hari ubushakashatsi bumwe buvuga ko iri bara rikundwa cyane n’abantu bagira umwanda.

Umweru: Ibara ry’umweru rikundwa cyane n’abantu bakunda gukorera kuri gahunda, bakunda ibintu biri ku murongo kandi bagira isuku kandi bakunda ibintu bitarimo akavuyo. Abantu bakunda umweru usanga batagira ubwoba, bakunda ubwisanzure n’ubwigenge, kandi bafata imyanzuro ikakaye.

Umutuku: Abantu bakunda ibara ry’umutuku usanga ari ba bantu bagira amarangamutima akomeye, yaba ay’urukundo, uburakari n’ibyishimo. Iri bara kandi abantu barikunda bakunze kuba bakora cyane kandi bakunda kwitabira imyitozo ngororamubiri.

Orange: Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bakunda ibara rya orange baba bakunda kwisanzura, bakunda kuba bari kumwe n’abantu benshi kandi bakunda kugira incuti nyinshi mu buzima bwabo. Usanga kandi bisanisha n’aho bageze aho ari ho hose kugira ngo babashe kuhaba neza.

Umuhondo: Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bakunda umuhondo bakunze kuba ari ba bantu bakunda guhanga udushya, kandi badakunda guhubuka. Aba usanga icyo bagiye gukora cyose babanza kugitekerezaho neza ndetse bakagikora bagishyizeho umutima wabo wose.

Icyatsi kibisi: Abantu bakunda ibara ry’icyatsi kibisi baba bakunda kubaho mu mutekano n’amahoro ndetse badakunda amahane mu buzima bwabo. 

Usanga kandi baba bashaka kumenya neza niba abantu bari kumwe mu buzima bwabo ari incuti za nyazo cyangwa babaha agaciro, banga umuntu wabakoresha mu nyungu ze bwite. Aba kandi bakunze kuba ari abantu bakunda kwita ku bidukikije cyane cyane ibimera.

Ubururu: Ibara ry’ubururu rikunze guhuzwa n’amahoro, n’ubwitonzi. Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bakunda ibara ry’ubururu bakunze kuba ari abanyamahoro, batuje, kandi bahora bifuza kuba ahantu habahaye amahoro.

Purple (idoma): Abantu bakunda idoma, bakunze kuba ari ba bantu bakunda gufasha abandi, kandi bakishyira mu mwanya w’abababaye ndetse bakunze kuba ari abantu bumva amarangamutima y’abandi.

Pink: Iri bara rizwi cyane nk’ibara ry’abakobwa n’abagore. Abantu bakunda pink bakunze kuba bagira urukundo, kandi bita ku bandi, usanga kandi badakunda kujya mu nkundo zitari iza nyazo cyangwa z’ibinyoma. Baba bashaka abakunzi b’ukuri kandi rutagamije izindi nyungu. Aba bakunda umuntu ubakundira uko bari.

Brown (ikigina): Ubushakashatsi bugaragaza ko abantubakunda ibara ry’ikigina baba bakunda kubaho ubuzima bworoheje, nti bakunda kwishyira hejuru kandi baba bashaka kugira incuti zitabagora kandi bumva bazizeye. Aba ntibakunda kubana n’abantu babaha agaciro.

Gray (ibara ry’ivu): Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bakunda iri bara bagorwa cyane no gufata imyanzuro, kandi usanga bagorwa no kubasha kugaragaza amarangamutima yabo. Aba ni ba bandi iyi bakunda umuntu badashobora kubimubwira, bahorana ubwoba mu buzima bwabo.

Abahanga kandi bavuga ko, n’ubwo ibi byose bidafite ibisobanuro byimbitse bya siyanse, hari ibimenyetso byerekana ko kugira amabara runaka ukunda bifitanye isano n’imiterere yawe kurwego runaka. Ibi rero ntibigutungure niba wasomye ibi byavuzwe haruguru ugasanga bihuye n’imico yawe ukurikije amabara ukunda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND