RURA
Kigali

Uburyo bw'imiyoborere ni ingenzi! Ni iki kiranga umuyobozi mwiza?

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:13/03/2025 14:32
0


John C. Maxwell yaravuze ngo ‘Umuyobozi ni uzi inzira, ugenda iyo nzira, kandi akayereka abandi’ naho Theodore Roosevelt we aravuga ngo ‘Abantu ntibita ku bumenyi ufite, ahubwo bita ku buryo ubitayeho.’



Aya magambo y’aba banyabigwi ashimangira uburyo ubuyobozi ari ingenzi mu kugera ku ntego runaka ndetse akagaragaza ko ubuyobozi bubi aribwo soko yo gusenyuka kw’igihugu cyangwa se icyo uwo muyobozi ayoboye.

Kugira ngo kompani, agace, igihugu gitere imbere, bisaba kuba hari umuyobozi mwiza uri ku ruhembe rw’iterambere ndetse unashyira ibintu ku murongo kugira ngo bigende neza.

Bishimangira ko mu ishyirwaho ry’umuyobozi, abamushyiraho bamwitondera bakamenya icyo yabagezaho mu gihe bamushyizeho.

Umuyobozi mwiza si uwategetswe cyangwa uhabwa umwanya gusa, ahubwo ni uwiyemeza kuyobora neza no gufasha abandi kugera ku ntego rusange.

Hari uburyo bwinshi bwo kuyobora bigendanye n’uburyo umuyobozi yize neza abo ayoboye ndetse n’abayobozi benshi bakaba baragiye babuvugaho. Ubwo buryo ni;

1.    Ubuyobozi bushingiye ku Ndangagaciro (Ethical Leadership)

“Ubuyobozi nyabwo ni ugukorera abandi aho gushaka inyungu zawe bwite.” Ni amagambo yavuzwe na Mahatma Gandhi ashimangira indangagaciro zo gukundana avuga ashaka kugaragaza ko umuyobozi mwiza yagakwiye gukunda abo ayoboye hanyuma akikunda nyuma.

2.    Ubuyobozi bufite icyerekezo (Visionary Leadership)

Ni ubuyobozi buteganya ibyo bagomba kugeraho, bakabisobanurira abo bayoboye bakabereka inzira zo kubigeraho n’uburyo bwo kurenga imbogamizi bazahura nazo muri iyo nzira.

Ubu buryo bw’imiyoborere bwagarutsweho na John C. Maxwell agira ati “Umuyobozi nyawe agomba kumenya icyerekezo, akabanza kukigenderamo, kandi akakigisha abandi.”

3.    Ubuyobozi bushyigikira abayoborwa (Inspirational Leadership)

Ni uburyo umuntu ayoboramo abandi ariko abatera akanyabugabo mu byo bakora byose ku buryo biyumva nk’aho aribo bayoboye. Nelson Mandela yagize "Lead from the back — and let others believe they are in front.” Aha yashakaga kugaragaza uburyo umuyobozi akwiye kutishyira hejuru n’imbere ahubwo akwiye gukorana no gutera akanyabugabo abo ayoboye.

4.    Ubuyobozi bw’abaturage (Servant Leadership)

Servant Leadership ni uburyo bw’imiyoborere aho umuyobozi afata inshingano nk’umugaragu w’abo ayoboye aho kuba umutegeka ubategeka ibyo gukora. Uyu muyobozi aharanira iterambere ry’abandi aho gukoresha ubuyobozi bwe mu nyungu ze bwite.

Urugero benshi bahita bumva ndetse bagasobanukirwa, Yesu wo muri Bibiriya yabaye umuyobozi ariko na none akaba nk’umugaragu w’abo ayoboye harimo koza intumwa ze ibirenge, gusangira nabo amafi, kugendana n’abo yigishaga, kurarana nabo …

5.    Ubuyobozi bufata inshingano (Responsible Leadership)

Responsible Leadership ni uburyo bw’imiyoborere aho umuyobozi yumva ko afite inshingano ku bo ayoboye, ku muryango mugari no ku bidukikije. Uyu muyobozi ntabwo afata imyanzuro ahubwo nawe amenya ko iyo myanzuro yagezweho.

Winston Churchill yavuze ko “Iyo uri umuyobozi mwiza, ugomba kumenya ko inshingano zawe ari zo zikugira uwo uri we.” Bigaragaza ko umuyobozi mwiza ari uwita ku bo ayoboye akamenya no kubahiriza inshingano ze.

Hari uburyo bwinshi bw’imiyoborere twaganiraho bukira bugacya ariko bwose bukagaruka ku ndangagaciro n’imyitwarire igomba kuranga umuyobozi mwiza. Harimo;

1.    Kugira icyerekezo (Vision)

2.    Kuba inyangamugayo

3.    Gutanga urugero rwiza

4.    Kwita ku nyungu rusange

5.    Kumva abandi

6.    Gushyigikira iterambere ry’abo ayoboye

7.    Ubumenyi n’Ubuhanga

8.    Ubutabera

9.    Ubushobozi bwo guhuza abantu

10.                       Ubushishozi mu gufata icyemezo

Ibi byose ndetse n’bindi ntarondora, ni bimwe mu biranga umuyobozi mwiza benshi bifuza kugira n’ubwo bitoroshye kubona uwabasha kubihuza byose ngo bigende neza.

Kuba bitoroshye kubihuza, niho haturuka ku kuba umuyobozi umwe ashobora kwandika amateka mu myaka magana kandi muri iyo myaka yose harabayeho abayobozi benshi cyane. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND