RURA
Kigali

M23 yaciye amarenga yo gufata Bukavu,iri kugenzura umupaka wa wa Rusizi I

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/02/2025 12:11
0


Umutwe witwaje intwaro wa M23 waciye amarenga yo kuba wafashe Umujyi wa Bukavu niwo uri kugenzura umupaka wa Rusizi I ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Gashyantare 2025 nibwo Umuvugizi w’umutwe wa M23 mu rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yaciye aya marenga abinyujije ku rubuga rwe rwa X.

Yashyizeho ifoto yerekana abasirakere ba M23 bari mu masangano y’imihanda, ahazwi nka ‘Place de l’Independance’ no mu gace kazwi nka ‘La Botte’ gaherereyemo ibiro bya Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, ku nkombe z’Ikiyaga cya Kivu.

Nyuma y'ibi guhera saa yine za mu gitondo zo kuri iki Cyumweru, abasirikari b'uyu mutwe  ni bo barimo kugenzura umupaka wa Rusizi I ku ruhande rwa DRC i Bukavu.

Ni mu gihe abakozi bashinzwe abinjira n'abasohoka ba Leta ku wa Gatanu bataye umupaka bagahunga.

Umujyi wa Bukavu niwo ufatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibi biri kuba mu gihe M23 iheruka gufata Kavumu n'ikibuga cy'Indege cyayo.

Abasirakere ba M23 bari kugenzura umupaka wa Rusizi I 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND