Umunyakenya witwa Junior Wa Githogoro ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura abagize umuryango we bose icyarimwe, aho yakubiswe n’inkuba itagira amazi nyuma yo gusanga umugore we n’abana babo batatu bapfuye ubwo yari avuye ku kazi.
Polisi ya Kenya iri mu iperereza ku kibazo cyateje impagarara cy’ubwicanyi n’ubwiyahuzi, ni nyuma y'uko umugore yishe abana be batatu mbere yo kwiyahura.
Imirambo yabonwe n’umugabo we , Junior Wa Githogoro, aho yari agarutse mu rugo avuye mu kazi kuko asanzwe akorera kure y’urugo rwe. Uyu mugabo yahise atabaza abaturanyi ari nabo bahise bahamagara polisi.
Umuyobozi wungirije wa Polisi muri Gigiri, Fredrick Alata, avuga ko basanze mu nzu urwandiko rurimo amagambo yo gusezera agaragaza ko uyu mugore yiyahuye, ubu polisi iri mu iperereza ryimbitse kugira ngo imenye impamvu y’ubwo bwicanyi, ndetse imenye neza ukuri kw’ibyabaye.
TANGA IGITECYEREZO