Kigali

Hizihijwe umunsi mpuzamahanga wo gushishikariza abagore n’abakobwa kugira uruhare mu bushakashatsi na siyansi

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:11/02/2025 14:32
0


Buri mwaka ku itariki ya 11 Gashyantare, Isi yose yizihiza Umunsi mpuzamahanga w’abagore n’abakobwa mu busahakashatsi na siyansi, hagamijwe guteza imbere uburinganire no gushishikariza abagore n’abakobwa kugira uruhare mu bumenyi, ikoranabuhanga, n’ubuhanga mu mibare (Science Technology Engineering and Mathematics -STEM).



Nk’uko byatangajwe n’umuryango w’abibumbye (UN) uyu munsi hashize imyaka icumi hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abagore n’abakobwa mu bushakashatsi na siyansi, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: ‘Gusesengura imirimo ya STEM: Ijwi ry’Abagore mu Bushakashatsi’.

Mu kinyejana cya 21siyansi ifite uruhare runini mu gukemura ibibazo by’isi. Nk’uko UNESCO ibivuga, ubumenyi bw’iki gihe bugomba kuba bwiganjemo ibikorwa byo kwihangira imirimo no guteza imbere imyigire, by’umwihariko ku bagore n’abakobwa mu by’ubumenyi bwa siyansi n’ubushakashatsi.

Mu mwaka wa 2011, ku itariki ya 14 Werurwe, Komite ishinzwe Uburenganzira bw’Abagore yasohoye raporo yemeza ko hakenewe kwimakaza umwanya w’abagore mu burezi ndetse no mu masomo y’ikoranabuhanga na siyansi.Hemejwe ko hakenewe imbaraga mu kuzamura abagore maze nabo bagatanga umusanzu mu iterambere.

Ibi byatumye ku ya 20 Ukuboza 2013, Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeza ingamba zo gushyigikira abagore mu kubaha amahirwe angana n’ayo abagabo bafite mu ngeri zose harimo ubuhanga n’ikoranabuhanga.

Ni muri urwo rwego, Umuryango w’Abibumbye (UN) wemeje ko uburinganire bw’abagore n’abagabo ari intambwe ikomeye igomba guterwa mu kwihutisha iterambere ry’ubukungu ndetse no guteza imbere imibereho myiza.

Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore n’Abakobwa mu bushakashatsi na siyansi ni umwanya mwiza wo gufasha abagore kumenya ibijyanye n’ibyo bakora no kumvikanisha akamaro kabo mu bushakashatsi ndetse no mu by’ikoranabuhanga.

Ni igihe cyiza kandi cyo kureba uko abagore bagira uruhare runini mu iterambere rishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, kandi kandi bikaba byafasha guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye mu mikorere y’isi.

Uyu munsi kandi ni umwanya mwiza wo guhamagarira abakobwa n’abagore kumva ko bafite ubushobozi bwo kugira uruhare mu bikorwa by’ubushakashatsi ndetse n’ikoranabuhanga. Ku buryo buri wese, yaba umugabo cyangwa umugore, agomba gushyigikira abakobwa mu rugendo rwabo rwo guhanga udushya no gufasha isi mu buryo bunoze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND