RURA
Kigali

Robert Albon; Umugabo watanze intanga akabyara abana barenga 180

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:22/03/2025 15:46
0


Umucamanza wo mu Bwongereza aherutse kugaragaza Robert Albon uzwi ku izina rya "Joe Donor", nk'umugabo wemera ko yabyaye abana barenga 180 mu bihugu birimo Argentine, Ositaraliya, Ubushinwa, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byakozwe hagamijwe gukangurira abagore kwirinda kugana abatanga intanga batemewe n'amategeko.



Albon w'imyaka 54 ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ubu akaba atuye mu majyaruguru y'u Bwongereza, yareze umuryango w'ababana bahuje igitsina mu rukiko rwa Cardiff ashaka uburenganzira ku mwana wabo wavutse hakoreshejwe intanga ze. Yasabaga ko yandikwa ku cyemezo cy'amavuko cy'uwo mwana nk’umubyeyi we ndetse ko izina ry'umwana rihindurwa.

 

Albon yatanze intanga ku babana bahuje ibitsina ajyana ikirego mu rukiko ashaka ko yandikwa ku mwana, ndetse ko umubyeyi udafitanye isano yamaraso n'umwana atitwanyina ahubwo abe nyirasenge.

Umucamanza Jonathan Furness KC yatesheje agaciro ubwo busabe, avuga ko Albon yashakaga kugaragaza kwikunda no gukoresha ababagore na abana yabyaranye nabo nk’ibicuruzwa. Yongeyeho ko Albon yakoresheje uru rubanza kugira ngo ashyigikire icyifuzo cye cyo kuguma mu Bwongereza.

Albon yamamazaga serivisi ze ku mbuga nkoranyambaga, akoresha uburyo butandukanye bwo gutanga intanga harimo no gukora imibonano mpuzabitsina. Yavugaga ko ari "umuhanga mu gutanga intanga" ushobora gutanga abana "ahantu hose mu Bwongereza".

Umucamanza Furness yashimangiye ko ari ngombwa ko Albon amenyekana kugira ngo abagore bifuza serivisi nk'izi bamenye ingaruka bashobora guhura na zo. Yasabye ko abagore bakoresha serivisi zemewe n'amategeko kandi zigenzurwa neza mu bigo byabugenewe.

Mu Rwanda, mu mwaka wa 2014, hatangiye serivisi zirimo guterwa no kubika intanga. Ibi byafashije Abanyarwanda kubona izi serivisi batagombye kujya mu mahanga 'Serial sperm donor fathered kids unmasked judge'.

Ibi byerekana akamaro ko gukoresha inzira zemewe n'amategeko mu bijyanye no kongera urubyaro, hagamijwe kurinda umutekano n'uburenganzira bw'ababyeyi n'abana.







Umugabo wabyaye abana 180 akoresheje uburyo bwo gutanga intanga, gusa hari n'abo yagiye aryamana nabo akabatera inda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND