Ku itariki ya 9 Gashyantare 2025, muri Sri Lanka habaye igikorwa kidasanzwe aho igihugu cyose cyabuze amashanyarazi kubera inkende yinjiye muri sitasiyo y'amashanyarazi iri mu majyepfo ya Colombo.
Iyi nkende yaje gukorakora kuri transformer yifashishwa mu gukwirakwiza amashanyarazi, bitera ikibazo nk'uko byatangajwe na Minisitiri w'ingufu, Kumara Jayakody.
Iki kibazo cyateye ihagarara ry'amashanyarazi cyatangiye ku isaha ya Saa Sita z'amanywa, kikaba cyyaragize ingaruka ku baturage bagera kuri miliyoni 22 bo muri iki gihugu, aho benshi basigaye mu mwijima mu gihe cy'ubushyuhe bwinshi burenga dogere Celsius 30.
Abatekinisiye bahise bakora ibishoboka byose ngo basubize amashanyarazi mu bice bitandukanye by'igihugu, baha umwihariko ibigo by'ingenzi nko kwa muganga n'ibigo bishinzwe gutunganya amazi.
Nubwo bimwe mu bice byasubiranye amashanyarazi mu masaha make, hari ingo nyinshi zasigaye mu mwijima kugeza mu ijoro nk'uko tubikesha The Guardian.
Ku mbuga nkoranyambaga, Abanya-Sri Lanka bagaragaje iki gikorwa nk'ikinamico, abandi bagaragaza uburyo ikigo gifite mu nshingano serivisi z'ingufu z'amashanyarazi muri iki gihugu gifite intege nke.
Umuntu umwe yanditse ati: "Inkende imwe igateza akavuyo kose. Igihe kirageze ngo dutekereze ku miyoboro yacu?".Undi nawe ati: "Ni muri Sri Lanka gusa aho inkende ishobora guhagarika amashanyarazi mu gihugu cyose."
Uretse urwenya rwakwirakwijwe, iki kibazo cyagaragaje imbogamizi ziri mu mutekano w'ingufu muri Sri Lanka.
Hafi ibihugu cyose cyabuze umuriro.
Nyuma abatekinisiye bagerageje gutanga umuriro ahantu hibanze cyane cyane amavuriro.
TANGA IGITECYEREZO