Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domithille yavuze ko abanditsi b’inkingo, abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko 14 bahaniwe ibyaha bifitanye isano na ruswa aho batatu muri abo bafungiwe ibyaha nk’ibyo.
Hatangijwe
icyumweru cyahariye kurwanya ruswa mu nkiko aho uyu mwaka hari
insanganyamatsiko igira iti ‘Amagana ruswa mu nkiko n’abakomisiyoneri
bakubeshya ko bazakugererayo. Ubutabera ntibugurwa’ yatoranyijwe kubera ko hari
ikibazo cy’abantu beze biyita abakomisiyoneri b’abacamanza hanyuma bakabaka
amafaranga.
Mu
gutangiza iki cyumweru, ku Ngoro y’Urukiko rw’Ikirenga hari abayobozi mu nzego
zitandukanye bitabiriye uyu muhango. Barimo Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domithille; Umuyobozi w’Urwego rw’Umuvunyi, Uwahagarariye
urwego rw’imfungwa n’abagororwa…
Mu ijambo rye, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko bahagurukiye kurwanya ruswa mu nkiko harimo guhana bihanukiriye uwo basanze yarariye ruswa.
Ati: “Kuva
mu mwaka wa 2020 kugera mu mwaka wa 2024, Inama nkuru y’abacamanza yahannye
abacamanza, abanditsi b’inkiko, abakozi b’inkiko 14 ubu hakaba hari abandi 3
barimo abanditsi bakuru babiri n’umucamanza umwe bafunzwe bakurikiranyweho
ibyaha bya ruswa.”
Senateri
akaba na Perezida w’ihuriro ry’abagize inteko nshingamategeko ya Afurika
ishinzwe kurwanya ruswa ishami ry’u Rwanda, Ngarambe Thresphore yavuze ko muri
raporo bakira, basanga abo mu bucamanza badahagaze nabi mu kurwanya ruswa.
Ati: “Tugira umwanya uhagije n’amakuru ahagije kubera y’uko twakira raporo ziba zigaragaza ibibazo bya ruswa yaba raporo y’urwego rw’umuvunyi, raporo y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere n’andi makuru tubona ku rwego mpuzamahanga, ntabwo muhagaze nabariko bigaragara y’uko tugomba kwanga ruswa mu buryo bushoboka bwose.”
Yavuze kandi ko ikibazo cya ruswa Atari intambara yo kurwanywa n’umuntu umwe
ahubwo bose bagomba guhagurukira rimwe hanyuma tukayirwanya haba mu buryo bwa
sisiteme yashyizweho mu gutanga amakuru agendanye na ruswa n’ibindi byinshi.
Umuvunyi
mukuru, Hon. Nirere Madeleine yasobanuye ko Igihugu cy’u Rwanda gifite intego
yo kuba ku mwanya wa mbere ku Isi yose mu kurandura ruswa mu gihe cyitareze
2050.
Ati: “Mu cyerekezo 2050, Igihugu cyacu kirateganya kuba u Rwanda rwa mbere mu bihugu
byo ku Isi hose aho ubu turi ku mwanya wa 49 ariko ejo hazasohoka ikindi
cyegeranyo ariko uyu munsi turifuza ko mu myaka 25 tuzaba turi aba mbere ku
Isi.”
Iki
kiganiro n’itangazamakuru cyaranzwe no gutunga agatoki no gusobanura aho umuntu
ashobora kwakirira cyangwa gutanga ruswa mu nkiko. Inzira imwe mu zishobora
kunyuzwamo iyi ruswa harimo n’ikitwa gusangira ….
Umwe
mu bayobozi ba bahagarariye abacamanza yagize ati “Mu gihe umucamanza afite
urubanza hanyuma akaba yasangira n’umuburanyi, ibyo ni inzira ya ruswa nta
kindi baba baganira uretse urubanza bafite. Umuntu uzabona umucamanza
ashyikirana n’umuburanyi we, azahite amutanga kuko ni imyitwarire idahwitse.”
Hamaze
gukurikiranwa abavoka 60 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibya ruswa
aho muri abo bane (4) birukanywe nyuma y’isuzuma.
Nk’uko
Perezida w’urukiko rw’ikirenga yabisobanuye, hashyizweho ingamba nyinshi
zitandukanye zigamije guhangana na ruswa harimo kwibutsa abaturage ko bakwiye
kugirira ikizere inzego, kongera imbaraga mu gushishikariza abaturage gutanga
amakuru, ubufatanye bw’inzego, ubushake bwa politiki.
Ibikorwa
byo kurwanya ruswa mu nkiko birakomeza muri iki cyumweru aho abaturage
bazasobanurirwa ibyiza byo gutanga amakuru ndetse n’uburenganzira bwabo n’amategeko
abarengera.
Hatangijwe icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu bucamanza aho uyu mwaka hari intego yo guhashya abiyita abakomisiyoneri basaba abantu amafaranga bakababwira ko imanza zabo bazazibagiramo
TANGA IGITECYEREZO